RFL
Kigali

Biteye ubwoba: 'Isata' mu kiyaga Ruhondo muri Burera! Amazi ari kuzamuka ajya mu kirere kandi ntagaruke-AMAFOTO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:13/04/2021 15:14
9


Ku gicamunsi cy'uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2020, amazi yo mu kiyaga cya Ruhondo mu karere ka Burera yagaragaye ari kuzamuka ajya mu kirere kandi ntagaruke mu kiyaga, ibintu byateye abantu benshi ubwoba bibaza niba yaba ari imperuka ije cyangwa ari ikindi.



Ibijyanye n'aya mazi azamuka ajya mu kirere, amakuru avuga ko ari 'Isata' bisobanuyeko amazi aba ari kujya mu isanzure. Benshi bakibona aya mazi azamuka mu kirere, bagize ubwoba bwinshi, bamwe batangira gukeka imperuka. Bamwe mu bantu baturiye iki kiyaga baganiriye na inyaRwanda.com bavuze ko 'Isata' ari ibintu bikunda kuba kuva kera aho ngo bijya biba ari na nijoro bugacya byashize.

Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe (Meteo Rwanda), cyanditse ku rubuga rwa Twitter ubutumwa buhumuriza abaturage, aho cyatangaje ko ibyabaye muri iki kiyaga ari ibintu bisanzwe bibaho. Bagize bati "Iyi ni "Isata yo mu mazi" kandi irasanzwe. Ni ikinyabihe (Weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n'amazi yo ku kiyaga bitewe n'ikinyuranyo kinini hagati y'ubushyuhe bwo ku kiyaga n'ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biri. Niyo mpamvu bimeze kuriya. Murakoze".


Abaturage bari batewe ubwoba no kubona amazi azamuka mu kirere ntagaruke

Mu busanzwe amazi aratembera akava mu kirere (igihe imvura igwa) akaza ku butaka, bugatoha amwe akinjiramo andi agatemba agana imigezi n’inzuzi nazo zigashyira ibiyaga n’inyanja. Muri uku gutoha hari ayinjira mu gitaka cyoroshye agacengera akazagera ubwo apfumura agatunguka mu mabanga y’imisozi ari byo bita ko ’isoko y’amazi yavutse.’ Iyo habonetse ‘amasoko’ menshi y’amazi agahura, akora ‘umugezi utemba’ urugero ni umugezi wa Rukarara n’uwa Mbirurume.


Iyo imigezi ibiri ihuye amazi yayo aba menshi agakora ‘uruzi’. Uruzi ruba ari runini kurusha umugezi, urugero twavuga ni nk’uruzi rwa Nil bivugwa ko rugizwe na Nyabarongo yahuye n’Akanyaru bigakora Akagera. Bamwe mu bahanga mu bumenyi bw’Isi bemeza ko Nil ifite isoko mu Rwanda.

Amazi y’uruzi runaka atemba agana inyanja ariko hari ubwo agera ahantu imisozi ikayabuza gukomeza gutambuka noneho akahirunda agakora ‘ikiyaga.’


Dushingiye ku ihame ry’umuhanga mu bugenge (physique) n’ubutabire (chimie) witwaga Antoine de Lavoisier, muri physique na Chimie nta kintu gitakara, ahubwo kirahinduka kikaba cyangwa kikajya mu kindi. Amazi twasanze kuri uyu mubumbe yose aracyahari n’ubwo yanduye andi akaba yarirundanyirije ahantu runaka (glaciers).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NZEYIMANA 3 years ago
    Isata(Waterspout) si amazi azamuka nkuko ubikeka ahubwo ni ibicu byitwa cumulonumbus byifitemo ubushobozi bwogutanga imvura ndetse nimiyaga ihuha mukiyaga bihura maze bigakururana mbese ninkumuyaga bita serwakira uretseko serwakira ibera kubutaka sobanukirwa neza meteologist #geographist Mukwiriye Kubanza gusoma ibijyanye nisata neza. Si amazi azamuka
  • GOOD LUCK NICE3 years ago
    Biteye ubwoba kandi nibyoroshye kubyumva ariko abobaturage nibihangane niba bisanzwe bibaho gusa dusenge imana niyo izaturengera
  • Emery rugema3 years ago
    Ese byabaye umwaka ushize wa 2020 cg ni 2021? Kuko inkuru irikuducanganyikisha!
  • Ndayambaje 3 years ago
    Abasenga nimusenge mwiyambure satani mwihereze Imana
  • Nkusi Norbert3 years ago
    Ariko abantu barasetsa ikibaye cyose ngo n'imperuka! Ubundi mubyukuri imperuka abantu bazi icyo aricyo! Erega ndabona n'abanyamakuru bafotoreye kure nabo bari bafite ubwoba!
  • Charles Blair3 years ago
    Ntabwo ari imperuka nkuko ababibonye babivuga ahubwo nakera byahozeho nuko ari ibihe bigenda byisubira. Urugero twatanga nink'inyenyeri zitangaje ziboneka Nuri nyuma yimyaka 150 cg 300; ugize utya ukayibona utarusanzwe uyibona rero kuriwowe byaba ari nk'igitangaza kibaye
  • mwumvaneza3 years ago
    umenya arimeruka none amazi nigute yasubira hejuru
  • Jean de Dieu harerimana3 years ago
    Nge ndabona bidasanzwe or!
  • Niyitegeka Jean Damascene3 years ago
    Muraho Nagirango munsobanutire Ko njya numva bavuga ngo umuntu ni isata ibasumba bivuze biriya twabonye mu mazi Iki ko njya numva bavuga NGO uriya muntu amwa kurusha isata Nibiriya byabaye munsobanurire Murakoze!





Inyarwanda BACKGROUND