RFL
Kigali

#Kwibuka27: David Bayingana yakebuye abanyamakuru bigira ba ntibindeba mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/04/2021 20:24
0


David Bayingana umunyamakuru wa B&B FM UMWEZI ukora ikiganiro cy'imikino, yakebuye abanyamakuru bigira ba ntibindeba mu bihe byo kwibuka aho usanga n'ibiganiro barabiretse bakiha ikiruhuko kandi bagakwiriye guhindura ibiganiro byabo bitewe n'ibihe u Rwanda rurimo ndetse bakaganiriza n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



Iyo tuvuze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birumvikana cyane ko tutajya kure y’uruhare rugaragarira buri wese rw’ibitangazamakuru cyane cyane Radio RTLM yabaye inzira yo kubiba urwangano n’umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Iyi Radio yashinzwe n’abanyamuryango ba MRND, gusa ikajya icungwa na Radio Rwanda kuko yajyaga inavugira kuri Fm ikoresheje ibyuma bya Radio y’igihugu. RTLMC ni amagambo y’impine yo mu gifaransa bishatse kuvuga Radio Télévision Libre des Mille Collines iyi yari radio yashinzwe ku italiki 8 Nyakanga 1994 kugeza ku taliki 31 Nyakanga 1994 FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994. 

Iyi Radiyo ishingwa yari ifite gahunda yo kubiba urwangano hagati y’abanyarwanda aho yari inzira iziguye yo gucishamo amacakubiri yo kwanga Abatutsi. Nk'uko byatangajwe n’umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Havard, yatangaje ko 20.9% by'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi babitewe n’inyigisho bakuraga kuri iyo Radiyo naho Abatutsi barenga ibihumbi 100 bakaba barishwe kubera inyigisho mbi zacaga kuri iyo Radiyo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kane 1994 biciye ku munyamakuru wayo wari uzwi cyane Habimana Cantano yavugiye kuri Radio ko ku mataliki ya 06 cyangwa 07 muri Kigali hagiye kuba akantu, gusa abivuga mu mvugo ijimije. 

Ntibyaje gutinda kuko taliki ya 06 Mata ari bwo indege yari itwaye uwari Perezida Juvenal Habyarimana yaje guhanurwa maze Radio RTLM ihita ibitangaza ako kanya ntiyazuyaza guhita ibishyira ku bwoko bw'Abatutsi ko ar ibo babikoze aho yanavuze ko ari igihe kiza cy’urugamba rwa nyuma rwo kurimbura Abatutsi ("Final war" to "exterminate" the Tutsi) aho uwo munyamakuru yahise abwira interahamwe mu mvugo izimije ngo nibateme ibiti birebire (Couper les grands arbres).


David Bayingana asanga uyu atari umwanya wo kuryama ku banyamakuru bagenzi be

Umunyamakuru akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga, David Bayingana uri no mu bakunzwe cyane bitewe n’ikiganiro cy’imikino akorana ubuhanga kuri B&B FM UMWEZI, mu kiganiro cyihariye yahaye inyaRwanda, yagarutse cyane ku ruhare rw’itangazamakuru muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi muri Mata 1994.

Twabibuta ko mu 1994, abanyamakuru bamwe ndetse n’ibitangazamakuru bakoreraga yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakabasha no kwicisha abatutsi bakanaranga ingabo zari iza RPF Inkotanyi aho zabaga zigeze kugira ngo zidasohoza umugambi zari zifite wo kurokora abanyarwanda. 


Radiyo RTLM yatangaga Abatusti aho babaga bihishe muri Jenoside

David Bayingana wagiriye inama abanyamakuru bagenzi be, yavuze ko mu cyunamo atari umwanya wo kuruhuka kw'abanyamakuru. Yatanze urugero ku byo we asanzwe abamo buri munsi mu mikino, avuga ko ibihe by’icyunamo bigera ugasanga hari abanyamakuru bamwe babonye ikiruhuko kandi bagakwiye kuza bagakora ibijyanye n’ibyo bakora ariko bagahindura uburyo babikoragamo mbere bitewe n’ibihe igihugu kirimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Yagize ati "Hari abantu bamwe basanzwe bandika nk’ibyo mwandika wenda nk’imyidagaduro, ariko imyidagaduro yari ihari icyo gihe kandi nayo yagizweho ingaruka. Dukeneye kumenya byagenze gute? Ibyo biri mu ruhare rw’abanyamakuru, hari ababaye mu mikino barabizize, abakora imikino ntabwo ari wo mwanya wo kwicara mu rugo ngo bazajya bagaruka ari uko ngo icyunamo gisojwe oya, bakore ibiganiro berekana neza ese imikino yagizweho ingaruka gute muri icyo gihe?"

Yakomeje ati "Cyangwa abakinnyi bo babigizemo uruhe ruhare, niyo mpamvu n’amaradiyo ahangaha yirirwa avuza umuziki bigera mu cyunamo ukayabura, kuri ubungubu mudukorera ibiganiro uganire n’abantu ariko uhindure uburyo wabitangagamo bijyanye n’ibihe byo kwibuka abanyarwanda turimo. Hari ikintu kibi cyane gisigaye gihari cy'uko benshi babifata nk’ikiruhuko ntabwo ari byo twakwifatanya twese nk’abanyarwanda ariko dukora bya bintu biri mu mujyo wo kwibuka".

David Bayingana yakebuye abanyamakuru bafata ikiruhuko mu gihe cyo kwibuka

  REBA HANO IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA DAVID BAYINGANA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND