RFL
Kigali

Igice cya 1: Amateka y'Igikomangoma Philip wari wemerewe kuba Umwami mu Bugereki na Danimarike

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/04/2021 13:41
0


Igikomangoma Philip akomoka kandi akaba yaranafite uburenganzira bwo kuba Umwami mu bwami bw'u Bugereki na Danimarike. Yabaye igikomangoma cy'ubwami bw'u Bwongereza guhera mu 1952 nyuma yo gushyingiranwa n'igikomangomakazi cyanaje kuba Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth.



Kimwe mu biranga isi ya cyera n'iya none, ni ubuyobozi kuko abantu baba bakeneye kugira icyerekezo mu buzima kijyanye n'aho bari bityo bigatuma babasha kubaho ntakubangamirana. Uburyo bw’imiyoborere buhera aho bavuka, aho ababyeyi babarera babatoza uburyo bw’imibanire n’abandi. 

Bitewe rero n'uko buri muryango uba ufite amahame remezo ugenderaho n'uko utoza abawukomokamo, imiryango yose, ahantu runaka, iba igomba kugira uyivugira kugira ngo hato hatagira ihame ryo mu muryango uyu n'uyu ribangamira undi muryango cyangwa indi miryango. Gusa n'abo bayivugira banafasha mu gukemura utubazo n’ibibazo bya hato na hato bagomba kwihuza bakagira ubuyobozi bityo bityo niko ubuzima bw’ubatse.

Incamake ku buzima bw'Igikomangoma Philip

Prince Philip uherutse kwitaba Imana, yahoze ari umusirikare akaba n’ikirangirire, umugabo w'umugore wa mbere uvuga rikijyana ku isi, w’umunyapolitikekazi uri mu bakomeye kandi bayimazemo igihe. Yatabarutse abura amezi abiri n’umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y’imyaka ijana kuko yavutse ku itariki ya 10 Kamena 1921 agatabaruka ku itariki ya 09 Mata 2021. 

Akomoka mu miryango yo mu bwami bwo mu Bugereki ari naho yavukiye. Akiri muto, umuryango we wahunze igihugu nyuma yo gusoza amasomo mu mashuri yo mu Bufaranga, u Budage n’ubwami bw'u Bwongereza. Yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1939 mu gihugu cy’u Bwongereza afite gusa imyaka 18, kuva muri Nyakanga uwo mwaka atangira kuba umuntu wa hafi y'Igikomangomakazi Elizabeth II wari ufite imyaka 13 bari barahuye bwa mbere mu mwaka 1934.


Mu ntambara ya kabiri y’isi, Igikomangoma Philip wari mu birindiro byo mu gace k’inyanja ya Mediterane na Pasifike yagaragaje ubwitange n’umurava udasanzwe muri iyo ntambara byanyuze umwami w’u Bwongereza George wa gatandatu maze amwemerera kumushyingira umukobwa we. Icyari gisigaye Igikomangoma Philip yahise, akora ni ukwiyambura by’iteka ibimuranga byose byo mu Bugereki na Danimarike akemera kuba umuturage w’u Bwongereza.

Mu birori by'akataraboneka ku itariki ya 20 Ugushyingo 1947 Prince Philip na Princess Elizabeth nibwo bemeranyije kubana akaramata. Ubwo umufasha we yabaga umwamikazi, yahise areka kuba umusirikare ageze ku ipeti rizwi nka Commander, ni ipeti riba hagati ya Lieutenant na Captain, hari mu 1952, maze mu 1957 agirwa igikomangoma cy’u Bwongereza ku mugaragaro.


Uyu mugabo yari afitanye abana bane n’umwamikazi w’u Bwongereza, imfura yabo ikaba yitwa Charles Prince Wales wavutse ku itariki ya 14 Ugushyingo 1948 ni nawe uteganyijwe ku mwanya wa mbere kuba yasimbura nyina mu gihe byaba bibaye ngombwa ku mwanya w’intebe y’ubwami bw’u Bwongereza, Anne Princess Royal unari ku mwanya wa 15 mu bashobora gufata intebe y’ubwami, Prince Andrew uri ku mwanya wa munani mu bashobora gufata umwanya w’ubwami bw’u Bwongereza na Prince Eduard wavutse ari ku mwanya wa gatatu w'abasimbura ku ntebe y’ubwami, gusa ubu ageze ku mwanya wa 12.


Umuryango wa Prince Philip n'Umwamikazi Elizabeth w'u Bwongereza

Prince Phillip akaba yarakundaga imikino byo ku rwego rwo hejuru. Yatangije imikino y'amasiganwa y’amafarasi yari mu nzego z’imikino inyuranye zigera kuri 780 ari umuyobozi cyangwa umwe mu bagize akanama nyobozi. Yanatangije igikorwa cy’ibihembo bitangwa buri mwaka mu Bwongereza ariko byanaje no gukwirakwira kuva byabaho mu 1956 bikagera mu bihugu bigera ku 144,  ni ibihembo bihabwa urubyiruko bizwi nka “Duke of Edinburgh Award”.

Yavuye ku mirimo yo gukorera ingoro y’ubwami afite imyaka 96 hari ku itariki ya 02 Kanama 2017, yari amaze gusezeranya imiryango igera ku 22,219. Yavuze imbwirwaruhame zigera ku 5,493 kuva mu 1952. Ku rutonde rw'abo mu muryango w’ubwami bw’u Bwongereza nyuma yo kuba ku mwanya wa mbere w'abamaze igihe kirekire bakorerera ubu bwami ari ku mwanya wa gatatu kuva mu myaka 1700 bamaze imyaka imyinshi (Kurama).

Kuvuka no guhunga ajya ava mu bwami bw’u Bugereki nyuma yo gufunga se Prince Andrew


Prince Philip ufite inkomoko mu Bugereki no muri Denmark, yavutse ku itariki ya 10 Kamena 1921 ku kirwa cya Corfu mu gace ka Mon Repos. Niwe muhungu wenyine akaba n’umwana wa bucura mu bana batanu ba Prince Andrew igikomangoma cyo mu Bugereki na Nyina Princess Alice. Nyirakuru wa Prince Phillip akaba ari Olga Constantinovna w’umurusiyakazi naho sekuru akaba umwami Geoge wa gatandatu wo mu Bugereki.

Prince Philip afite aho ahuriye na Denmark kubera sogokuruza we wari umwami wa Denmark witwa Christian wa cyenda muri ubu bwami bwose yari ahafite ijambo kandi yemerewe kuba yafata ubwami igihe byaba bibaye ngombwa.


Nyuma gato yo kuvuka kwa Philip, Sekuru yitabye Imana Prince Louis wabaga mu Bwongereza akaza kugwa mu murwa mukuru London ajyana yari umugabo wabyaraga nyina wa Prince Philip icyo gihe by'igitaraganya Philip na Nyina bahise berecyeza mu Bwongereza kujya kwifatanya n’abandi banyamuryango gukura ikiriyo. Uyu mugabo Louis akaba yari indwanyi karahabutaka yarwaniraga ubwongereza nyamara ari umwimukira ukomoka mu Budage. 

Akimara kugera mu gisirikare ntiyakomeje kwihishira maze avuga izina rye ry'ikidage rya Mountbatten ryaje no kuba rikuru cyane ryitirirwa umwe mutwe w’ingabo z’ubwongereza z'abarwanyi b'abimukira bakomoka mu Budage n'ubu ni rimwe mu mazina akarishye mu bwami bw’u Bwongereza.


Nyuma y’imihango yari iteganijwe Philip na Nyina bavuye mu Bwongereza berecyeza mu gace kari gaherereyemo se aho urugamba rwari rurimbanyije runakaze. Urwo rugamba rwaje kutagenda neza ku ruhande rw’umuryango wa Philip nyuma yo gutsindwa kuwa 27 Nzeli 1922 maze se wa Philip, Prince Andrew we n’abandi bari kumwe ku rugamba bagashyirwa mu gihome, nyina wa Philip nawe agashyirwa ku nkeke yotswa igitutu n’abasirikare anabazwa byinshi atabashaga gusobanura neza maze muri uwo mwaka mu Ukuboza Prince Andrew se wa Philip agakatirwa gufungwa burundu.


Nyina Princess Alice na Se Prince Andrew mu 1903 ubwo basezeranaga

Ntibyari ibihe byoroshye kuri Prince Philip n’umuryango we ariko baje kugobokwa na HMS Calpso wabashije kubatwara muri kontineri ikoze mu biti yari yaragenewe gutwara imbuto bakerecyeza mu gihugu cy’u Bufaransa aho batujwe mu nyubako y’umutamenwa ngali ya Saint Cloud bakodesherezwaga n’igikomangomakazi George cyo mu Bugereki na Danimarike. N'ubwo Phillip afite inkomoko mu Bugereki ariko ntiyarazi ikigereki nk'uko yabitangaje mu mwaka wa 1992.

Bashiki ba Prince Philip mu 1914








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND