Kigali

Ndimbati, Bazongere, Bamenya n’abandi bakinnyi ba filime baririmbye mu ndirimbo yo #Kwibuka27-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2021 6:45
0


Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo ‘Impore Rwanda’ yo kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.



Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe kwibuka miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 mu rwego kubasubiza icyubahiro bambuwe.

Iminsi ijana yo kwibuka isobanura iminsi ijana y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri buri itariki 7 Mata ya buri mwaka.

Indirimbo ‘Impore Rwanda’ yateguwe bigizwemo uruhare n’umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda mu b’igitsina gore, Kirenga Saphine uzwi muri filime ‘Seburikoko’ n’izindi nyinshi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMPORE RWANDA' Y'ABAKINNYI BA FILIME BAKOMEYE MU RWANDA

Iyi ndirimbo yaririmbyemo kandi igaragaramo abarimo Rugero Alan akina muri filime ‘Umuturanyi’ bamwitwa ‘Kazungu’; Dusenge Clenia akina muri filime ‘Inzozi Series’ bamwita Lana anakina muri filime ‘Papa Sava’ bamwita ‘Madedeli’;

Hari Ingabire Pascaline akina muri filime ‘Inzozi Series’ yitwa Mukaneza akaba ari na Producer w’iyi flime, umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime Bazongere Rosine akina muri filime ‘City Maid’ yitwa Joselyne, Suallah akina muri filime ‘Indoto’ yitwa Samantha.

Mu bandi baririmbye muri iyi ndirimbo kandi harimo Kirenga Saphine ukina muri filime ‘Seburikoko’ bamwita ‘Kantengwa’ akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo.

Muri iyi ndirimbo ‘Impore Rwanda’ kandi haririmbyemo Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati muri filime zirimo Papa Sava n’izindi; Ramadhan witiriwe filime ‘Bamenya’ yabiciye hanze aha, Mbarushimana Elie uzwi nka Tajino muri filime ‘Inzozi’, Rwasibo uzwi nka ‘George’ muri filime ‘Indoto’.

Hari kandi Shadia uzwi muri filime ‘Umuziranenge’ bamwita Allian, Mama Zulou akina muri filime ‘Seburikoko’ ari murumuna wa Siperansiya, Kalisa Erneste uzwi nka Rurinda muri filime ‘Seburikoko’, Kanangire Laurene ukina muri filime bamwita Mimi na Kagame Manzi ukina muri filime ‘Inzozi’ bamwita Serge.

Aba bakinnyi ba filime baririmba bavuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, bagafata mu mugongo Abanyarwanda.

Uwihoreye Moustapha [Ndimbati]

Saullah [Samantha]

Dusenge Clenia [Lana, Madedeli]

Mam Zulou ukina muri filime 'Seburikoko' ari Murumuna wa Siperansiya

Kalisa Erneste [Samusure]

Bazongere Rosine

Rugero Alan [Kazungu]

Kirenga Saphine [Kantengwa]

Ingabire Pascaline [Mukaneza]

Mbarushimana Elie na Rwasibo

Shadia [Allian]

Kanangire Laurene [Mimi]

George

Bamenya

Tajino


Kagame Manzi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMPORE RWANDA' Y'ABAKINNYI BA FILIME

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND