Umuraperi Earl Simmons uzwi nka DMX yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu mu bitaro bya White Plains Hospital biri mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko byatangajwe n’umuryango we.
DMX ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu njyana ya
rap mu myaka ya 1990s, uyu mugabo nk'uko byatangajwe n’umuryango we yitabye Imana
nyuma y’icyumweru kirenga yari amaze arwariye mu bitaro byo mujyi wa New York.
Kuwa 2 Mata ni bwo DMX yajyanywe mu bitaro nyuma yo
guhura n’ikibazo cy’umutima. Kuwa mbere w’iki cyumweru ni bwo abakunzi benshi b’uyu
mugabo bakoze amasengesho yo kumusengera hafi y’ibi bitaro, amasengesho yari
ayobowe n’umuryango we.
Uburwayi bwa DMX bwaje gukomera bigera n'aho ashyirwa
ku byuma bifasha abarwayi guhumeka. Mu butumwa umuryango we watanze wavuze ko
DMX yari umuntu wakundaga umuryango we cyane ndetse ko umuziki we wafashije
abantu batabarika ku isi.
Muri ubu butumwa umuryango we wagize uti: ”Earl yabaye indwanyi
yarwanye kugera ku munota wa nyuma. Yakundaga umuryango we n’umutima we wose
ndetse ibihe byose twamaranye byari byiza. Umuziki wa Earl (DMX) wafashije abantu
batabarika kuri iyi si ndetse n’ibigwi bye bizagumaho iteka ryose. Tubashimiye
urukundo n’ubufasha mwatugaragarije muri ibi bihe bitoroshye.”
Nyuma y’inkuru y’urupfu rwe inzu itunganya umuziki ya
Def Jam Records yakoreragamo umuziki we yatangaje ko DMX yari umuhanzi w’umuhanga
cyane ndetse n’icyitegererezo ku bantu benshi kuri iy’isi. Def Jam bakomeje bavuga
ko bifatanyije n’umuryango we, abantu bose bamukunze ndetse n’abakozwe ku
mutima n’ibihangano bye.
DMX ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu njyana ya Rap
Earl Simmons (DMX) yavutse kuwa 18 Ukuboza 1970 mu
mugi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. DMX yatangiye gukora
umuziki mu myaka 1990s ndetse aza gukora na Alubumu zakunzwe cyane nka ‘And Then
There Was X’ yo mu mwaka 1999 yariho indirimbo zitandukanye nka ‘Party Up (Up
in Here)’.
DMX yitabye Imana ku myaka 50
Src: CNN & The Guardian & Complex
TANGA IGITECYEREZO