Mu gihugu cya Kenya, na Uganda havugwa nk’icyambu cy’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abakobwa bava mu biguhu bitandukanye. Abakobwa bagera kuri 29 b’Abarundikazi batabawe na Polisi ya Uganda ubwo bari bagiye gucuruzwa.
Ku wa kabiri, umuvugizi wa polisi yatangaje ko abapolisi ba Uganda bakijije
abakobwa 29 b’Abarundi kandi bata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira
uruhare mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.
Charles Twiine, umuvugizi wa polisi mu buyobozi
bushinzwe iperereza ku byaha, yabwiye Xinhua kuri telefoni ko abakobwa
b’Abarundi barokowe igihe bari mu nzira berekeza mu bindi bihugu kugira ngo
bacuruzwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Twiine ati: "Twarabakijije (abakobwa) kandi turi
gushaka uburyo basubizwa iwabo". Umuvugizi wa polisi yavuze ko abakekwaho gucuruza
abantu bazashyikirizwa inkiko kugira ngo
bahatwe ibibazo ku byaha baregwa byo gucuruza abantu.
Twiine ati: "Gucuruza abakobwa ni kimwe mu
byaha bitesha umuntu agaciro, bifitanye isano no gukoresha imibonano
mpuzabitsina nk'imirimo y’agahato."
SRC: Xinhua
TANGA IGITECYEREZO