RFL
Kigali

Rubavu: Urugendo rwa Evelyne Nyiramariro warokotse Jenoside agashinga urugo ku myaka 16 akaba amaze kugarura icyizere cy’ubuzima

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/04/2021 13:12
1


Evelyne Nyiramariro umubyeyi wo mu karere ka Rubavu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kiganiro na INYARWANDA yavuze ko byamusabye urugendo rurerure ngo abe yamaze kwiyakira. Yavuze ko yabuze umuryango ubundi atangira ubuzima bushya. Uyu mubyeyi washatse afite imyaka 16 gusa y’amavuko yavuze ko ubu ageze heza.



Urugendo rw’ubuzima bwa Nyiramariro ni rurerure cyane, kuva mu 1994 aho umuryango we wishwe awureba muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaza gufatwa ku ngufu n’uwari umuturanyi we wagombaga kumutabara akamushyira no mu gatsiko k’abasirikare nabo bakamusambanya basimburana. 

Uyu mubyeyi yavuze ko yamaze kwakira ubuzima ndetse akaba akora yiteza imbere. Yahaye inama buri umwe wese avuga ko kwibuka amateka ari byiza kuko bituma umuntu amenya aho yavuye akamenya n’aho yerekeza gusa nanone ngo 'ntakwiriye kuduherana'. Yagize ati:

“Umuryango wanjye bawishe ndeba n’amaso yanjye. Papa baramukubise inkoni aba arizo zimwica mu gihe musaza wanjye we bamutemye mo kabiri mpibereye ndeba ntacyo nakora. Twararaga mu bigunda mfite imyaka nka 12 y’amavuko, tugateka tukajya kurira mu kibara tukanaharara mu gihe nabonaga abandi bana tuganga baryama iwabo bugacya nta kibazo bafite. Ntabwo nabuze kubibaza papa yambwiye ko twagombaga kujya tujya kwihisha kuko baduhigaga nyamara ari ntako atagiraga ngo yigure atanga inka ariko byaranze biba iby'ubusa.

Mu by’ukuri nanjye naje gufatwa ku ngufu baranyangiriza cyane ku buryo bukomeye, ku buryo itsinda ry’abasirikare n’uwo muturanyi wari wanjyanye yo bose bamfashe ariko nkizwa n’uwari umuyobozi icyo gihe wari waragiriwe neza na papa maze ndababwira nti mundeke nzabaha amata n’ubwana bwinshi barandeka ndokoka gutyo nkijijwe n’uwo mugabo wavuze ati ’uyu mwana ntimwamwica se yaratugabiye, ibyo nanyuzemo byo ni byinshi cyane ntabwo nakubwira gutya ngo mbikubwire bizarangire kuko sinzi aho narangiriza”.

Kugeza ubu uyu mubyeyi Evelyne N.Mariro ni umwe mu bagiriwe icyizere cyo kuyobora umudugudu wa Muhabura mu kagari ka Amahoro, mu Murenge wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu. Ubu ni umubyeyi w’abana batatu ndetse yiteje imbere aracuruza abeshejeho umuryango we. Evelyne yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko icyizere dukura kuri Leta y’ubumwe gikwiriye kuba imbarutso yo kwiyubaka no gukorana umuhate.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyiransabimana valentine3 years ago
    Arakoz evelyne kubutumw atujyejejeh kand nintwari nakomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND