Kigali

Nirere Shanel yatangije urubuga rugamije gusigasira urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abayirokotse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2021 20:29
0


Umuhanzikazi Nirere Shanel yamaze gutangiza urubuga yise ‘Ndaho’ rugamije gusigasira Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no guhumuriza abayirokotse.



Uru rubuga yise ‘Ndaho’ yaruteguye ku bufatanye n’imiryango n’ibigo isanzwe ifite gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe n’isanamitima nka GAERG Rwanda binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation, Sana Initiative Rwanda, Beyond The  Veil Mission na Our Past Initiatiave.

Nirere Shanel yahamagariye buri wese gukangukira gukoresha uru rubuga no kurusangiza abandi. Ati “Nimuze twese dufatanye muri uru rugendo rw’isanamitima no kubaka umuryango Nyarwanda muri rusange.”

Muri gahunda y’urubuga ‘Ndaho’ harimo gufasha buri muntu kumenya uko yakwifasha cyangwa yafasha undi muntu uri guhura n’ingaruka z’ihungabana.

Ingaruka z’ihungabana zigaragara nyuma y’igihe (kuva ku mezi atatu gusubira hejuru) habayeho akaga kahungabanyije umuntu...

Akenshi ibimenyetso bikomoka ku ihungabana bigaragara mu buryo bwinshi ariko byose bikomoka ku marangamutima atarasohowe cyangwa ngo ahabwe umuyoboro ukwiye mu gihe wahuraga n’akaga.

Ibimenyetso bitatu by’ingenzi bikomokamo ku ihungabana harimo guhunga no gukumira icyakwibutsa akaga wahuye nako; kugaruka kw’amashusho, amajwi, impumuro ugasa n’uwasubiye mu gihe akaga kabaga no guhangayika n’amakenga ko wakongera guhura n’akaga gasa nako wahuye nako.

Hano hakubiyemo ibimenyetso byinshi bijyanye na buri cyiciro, ariko uko bigenda bikura bikaba bishobora no gutera izindi ndwara mu mubiri.

Ku rubuga rwa ‘Ndaho’ bavuga ko bagiye gukorana urugendo rw’icyumweru n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rugendo rugamije gutura umutwaro w’amarangamutima aremerera benshi muri iki gihe.

Bati “Ni umwitozo w’intambwe 7 tuzagendanamo zizadufasha guhangana n’ihungabana. Tukurarikiye kugendana natwe muri uru rugendo tuzakurikiza izi ntambwe 7 nk’uko bigaragara kuri aka kaziga; buri munsi tukazajya tubagezaho intambwe n’ubusobanuro bw’uko dukora uwo mwitozo.”

Ku rubuga ‘Ndaho’ bagiye gutangira urugendo rw’icyumweru rugamije guhangana n’ibikomere bikomoka ku ihungabana


Nirere yatangije urubuga ‘Ndaho’ rugamije gusigasira urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no guhumuriza abayirokotse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND