RFL
Kigali

#Kwibuka27: B-Threy ugira inama urubyiruko yahuje imbaraga na Mariya Yohana bakora indirimbo y’ihumure bise ‘Urwagasabo’-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/04/2021 14:06
0


Umuhanzi agira uruhare runini mu kubaka ubumwe bw’abaturage abinyujije mu bihangano bye. Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Trap, B-Threy mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bari kwibuka ku nshuo ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yahuje imbaraga na Mariya Yohana bakora indirimbo yitwa ‘Urwagasabo’ yigisha amahoro



Mariya Yohana wafatanije indirimbo na B-Threy, ni umuhanzikazi w’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda. B-Threy avuga ko indirimbo yakoranye n’uyu mubyeyi ari ishema kuri we kuko asanzwe amwigiraho byinshi. Iyi ndirimbo ‘Urwagasabo’ akomeza avuga ko ari iy’ibihe byose mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Mariya Yohana umuhanzi w'inararibonye mu ndirimbo z'umuco w'u Rwanda

Ijambo rya B-Threy muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati: “Ubutumwa bwa mbere natanga ku rubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange ni uko dukomeza gusigasira amateka yacu akajya avugwa neza uko ari tukirinda tukanarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bayita ukundi bashaka. Ubundi butumwa naha abari bato n’abavutse nyuma ya Jenoside twagira amatsiko tukabaza neza abadukuriye kugira ngo tuzabone icyo kuzabwira abacu bazadukomokaho mu gihe kizaza. Nasaba kandi urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ababiba amacakubiri".


Akomeza agira ati: “Umusanzu wanjye nk’umuhanzi ni indirimbo yanjye nakoranye na Mariya Yohana yitwa ‘Urwagasabo’. Ni indirimbo y'ihumure kandi ivuga ku gukunda igihugu ikanajyana cyane n’ibibihe tunyuramo buri gihe byo kwibuka abazize Jenoside. Ndayibatuye mwese aho muherereye, Abanyarwanda n’inshuti z'u Rwanda”.

B-Threy akomeza ashima Ireme rw’uburezi ry’u Rwanda nk’ikintu kimwe muri byinshi u Rwanda rwagezeho rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: “U Rwanda rwageze kuri byinshi kandi byiza nishimira ireme ry'uburezi mu Rwanda uko rigenda rikomera kuko buriya bifite aho bihuriye n'iterambere ry’ubuhanzi no kwiteza imbere ku rubyiruko. Icyo urubyiruko rwakora ni ukwirinda guta umwanya mu bidafite umumaro ahubwo tukongera imbaraga n’umuhate mu byo buri wese akora no gushyigikirana tugakundana hagati yacu”.


B-Threy umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya Trap

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URWAGASABO' YA  B-THREY FT MARIYA YOHANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND