RFL
Kigali

#Kwibuka27: Urubyiruko rwahembwe na Imbuto Foundation rugiye gukora 'Program' izajya yifashishwa mu gufasha abagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:8/04/2021 13:21
0


Urubyiruko rwatsindiye Miliyoni 10 mu marushanwa yateguwe na Imbuto Foundation rugiye kuyifashisha rukore porogaramu izajya yifashishwa mu gufasha ku buryo bworoshye abagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.



Josianne Umurerwa na Dan Hirwubaruta ni urubyiruko rubarizwa mu muryango witwa ”Mizero Care Organization” washinzwe mu 2013 ku gitekerezo cy’uwitwa Mizero Rene uri mu bakize ibikomereyatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatekereje ko hari bagenzi be b’urubyiruko bagifite ibikomere bitandukanye, bagifite agahinda, yumva ko hari icyo agomba gukora ngo abafashe mu komora ibi bikomere, ashinga uyu muryango atangirana n’abandi bagera kuri 12.


Josianne Umurerwa yasonanuye byinshi bijyanye n'iyi porogaramu.

Kugeza ubu uru rubyiruko rufite umushinga witwa “Vugukire” watsindiye miliyoni 10 mu marushanwa ya “I Accelerator” yateguwe n’umuryango Imbuto Foundation, washinzwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisiteri y’Urubyiruko, UNFPA na KOICA. Nyuma yo kwegukana aka kayabo uru rubyiruko mu kiganiro rwagiranye na InyaRwanda.com rwatangaje ko rugiye gukora programme izajya ifasha abagize ihungabana [ibibazo byo mu mutwe] ikazajya itanga umusanzu mu gufasha abagize iri hungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Josianne Umurerwa yasobaniye icyabateye gukora iyi programme ati ”Ubundi Mizero Care Organization mbere bagiraga Groupe Counseling, bagahuriza hamwe itsinda ry’abantu bafite ibibazo bitandukanye, bakabaganiriza”.

Yakomeje agira ati ”Noneho twahise dutekereza, n’ubwo dukoresha ubwo buryo bwa counseling hari abantu bagifite ipfunwe bumva batabohotse kuba bavuga mu ruhame n’abandi nibwo twahise dukora projet yitwa Vugukire hot-line izajya ihuza abaganga b'inzobore mu buzima bwo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu n’abantu bakeneye serivise z’ubuzima bwo mu mutwe. Icyatumye dutekereza kuyikora ni uko turi mu gihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, turacyafite umubare w’abantu benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe”.

Dan Hirwubaruta yunze mu rya mugenzi we avuga ko ikibazo cy’ihungabana cyangwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byafashe indi ntera bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomeje avuga ko mbere uyu muryango babarizwamo wageragezaga gufasha abantu bahuye n’ihungabana ariko kubera ko ubu bitemewe kuba wahuriza abantu hamwe akaba ari yo mpamvu batekereje kuvugurura ubu buryo bagakomeza gufasha abahungana.

Ibi bizagerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze muri iyi porogarame bise Vugukire izajya yorohereza abafite ibibazo nk’ibi by'ihungabana guhura n’abaganga bitabasabye kugenda. Yongeyeho ko iyi porogarame kandi izafasha abagiraga ipfunwe ryo kujya kwa muganga ngo batabaseka kuko ahanini usanga hari abagira ihungabana agatinya kujya kwa muganga bakihugiraho.


Dan Hirwubarute yavuze uko bazajya bafasha abagize ihunganana mu gihe cyo kwibuka

Dan Hirwubaruta yasobanuye uko iyi porogarame izajya yifashishwa mu gufasha abagize ihungana mu gihe nk’iki cyo kwibuka turimo ati ”Nko muri iki gihe rero cya COVID by’umwihariko navuga aho tuzaba twibuka bidasanzwe ntekereza ko byatanga uruhare runini aho umuntu ashobora kwifashisha ubwo buryo akaba yabona amakuru tukaba twamuhuza n’abaganga mu buryo bwa technologie hatabayeho bwa buryo bwo guhuza abantu muri rusange mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID”.

Ubundi mbere twibukaga muri Stade, umuntu yagira ihungabana hakaba hari umuntu uri hafi akamufasha, ariko ubu turi kwibuka turi mu rugo. Iyi porogramu izajya ifasha abagize ibibazo nk’ibyo baganirizwe.

Mizero Care Organization ni umuryango wahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2017 ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa wakoze ufasha urubyiruko kwikura mu bwigunge. Iyi porogaramu kandi izajya inifashishwa mu gufasha abagize irindi hungabana iryo ari ryo ryose n'ibibazo byo mu mutwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND