Umubare munini w’urubyiruko rw’u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga nk’ihahiro rw’amakuru atandukanye, akenshi ugasaga amakuru ruhakura araruyobya. Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, rwatekereje amafoto rurayifotoza ruyaherekezanya ubutumwa rwageneye urubyiruko muri ibi bihe byo #Kwibuka27.
Yasin Hamad, Jojo na Liliane ni bamwe mu rubyiruko rukora
umwuga wo kumurika imideri, kubyina imbyino za Kinyarwanda,.. Uru rubyiruko
rwaricaye rutekereza amafoto afite igisobanuro gikomeye ndetse akaba yatanga n’isomo
risobanura umumaro w’urumuri mu rubyiruko rw’u Rwanda. Nyuma yo kugira iki
gitekerezo aba batatu bagiye kuyifotoza barangije bayaherekeresha ubutumwa
buhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ubu butumwa bagize bati ”Urumuri rw'icyizere, ejo hazaza h’u Rwanda. Urubyiruko ni twe dutegerejweho kubaka u Rwanda, nitwe dutegerejwe ho guteza imbere urwatubyaye. Mu 1994 u Rwanda rwaranzwe n’umwijima w’icuraburindi aho imitima y’abantu yari yuzuyemo urwango no kutanyurwa bigatuma umwijima ubona inzira winjiriramo. Ibyo byagejeje u Rwanda ahantu hatari heza ku buryo twabuze abantu Miliyoni nyinshi cyane bari bafitiye igihugu akamaro".
Yasin Hamd na Liliane
"Twe rero twafashe aya mafoto mu rwego rwo guhanura
urubyiruko rugenzi rwacu ko ejo hazaza hari mu biganza byacu kandi tugomba
kuhubaka twebwe ubwacu, tubinyujije mu gucana urumuri mu mutima yijimye. Ku mbuga
nkoranyambaga niho akenshi dusanga inyangarwanda nyinshi, rero turasaba
urubyiruko twese hamwe dufatanye duhashye kandi twigishe abafite ibitekerezo
bisenya. Dusenye ingengabitekerezo aho iri hose".
"Ababohoye u Rwanda baduhaye inzira nziza batubohora
bafatanyije n’Imana, natwe rero reka dukorere hamwe dukoreshe izo mbuga abasenya
banyuraho tubigishe kandi tubacyahe, maze uyu mucyo mubona twifashishije uve mu
magambo ujye mu bikorwa bitunyuzeho”.
Liliane yongereye ko ubusanzwe mu minsi isanzwe urubyiruko rwinshi rutuye mu mijyi akenshi, rukunze kwihuriza hamwe rukajya kwifotoza amafoto asanzwe rukwiriye no kubigira umwihariko muri ibi bihe rukora amafoto afite ibisobanuro byimbitse na cyane ko umuhanga yavuze ko ifoto imwe ivuga kurusha amagambo ibihumbi byinshi".
"Mu Rwanda habaye amahano kandi nk’urubyiruko rw’u Rwanda turifuza ko atazongera ukundi, mu gihugu cyacu. U Rwanda rumaze gutera imbere kandi amaboko y’abagituye niyo azakomeza kurwubaka. Imiryango yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yihangane kandi ikomere. Twibuke twiyubaka".
TANGA IGITECYEREZO