Umuhanzi arapfa ariko igihangano cye kiguma ari urwibutso ku bacyumva ibinyejana bigashira ibindi bigataha. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga Miliyoni b’ingeri z’itandukanye, Abasaza n’abakecuru, Abagabo n’abagore, abana bato n’ibibondo, abahanzi n’abakinnyi, bose bazahora bibukwa iteka.
U Rwanda n'inshuti zarwo bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka, kuva Tariki 7 Mata - akaba ari igikorwa kimara kimara iminsi 100. Umuziki
Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye guta umwimerewe no kuvanga imico mu
bihangano, ibi byatewe n’uburyo abahanzi bari bafatiye runini umuziki nyarwanda
bari bamaze kwicwa.
Rugamba Sipiriyani n'umugore we
Iyo wumvise ibihangano bya Banyakwigendera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, barimo Rugamba Sipriyani, Sebanani Andre, Bizimana Loti n’abandi usanga ubutumwa batangaga butandukanye n’ubw'abahanzi b’iki gihe ibihangano byabo biharurukwa.
Biragoye cyane gusanga hari umuntu udakunda indirimbo
za Karahanyuze, nta kintu bazikundira, usibye kuba zirimo urusobe rw’amagambo
yuje ubuhanga n’ubwenge adatandukira ku muco w’Abanyarwanda wumvamo
ibicurangisho gakondo nk’amashyi n’umudiho nk’igicumbi cy’umuco.
Abahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni benshi cyane ariko reka
twibuke bamwe muri aba bahanzi bari ibikomerezwa mu gihe cya mbere ya Jenoside
yakorewe Abatutsi bakaza kwica muri Jenoside.
Rugamba Sipiriyani
Rugamba Sipiriyan, yari umuhanzi wari ukunzwe kugeza
magingo aya ibihango bye biracyakoreshwa n’Abanyarwanda, azwi cyane mu ndirimbo
nyinshi hamwe n’Amasimbi n’Amakombe. Uyu muhanzi yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994.
Sebanani Andre
Iyo uvuze izina Sebanani Andre benshi bamwibuka muri
Orchestre Impala, yari umucuranzi n’umuririmbyi, yari azwi no mu
ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa, azwi kandi mu
ndirimbo zitandukanye harimo ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.
Bizimana Loti
Indirimbo zirimo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, ni iza
Bizimana Loti, uyu muhanzi na we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Karemera Rodrigue
Karemera yari umuhanzi wakundwaga cyane, yishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’,
‘Ubarijoro’ n’izindi.
Murebwayire Mimir
Umuhanzi Murebwayire Mimir yaririmbaga muri Orchestre
Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka ‘Ancilla’, ‘Rugori Rwera’
n’izindi.
Uwimbabazi
Agnes na Bizimungu Dieudonne
Aba bombi bari umugore n’umugabo baririmbanaga. Uyu
mugore Uwimbabazi Agnes yumvikanye cyane
mu ndirimbo ‘Munini yaje, bazahora bibukwa.
Gatete Sadi
Umuhanzi Gatete yari azwi muri Orchestre
Abamararungu. Azwi mu ndirimbo nka
‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’, ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.
Rugerinyange Eugene
Uyu muhanzi Rugerinyange yaririmbaga muri Orchestre
Ingeli.
Twavuga ko abahanzi bazize Jenoside yakorewe
Abatutsi muri Mata 1994 ni benshi cyane harimo kandi, nka; Emmanuel Sekimonyo,
Iyamuremye Saulve waririmbaga muri
Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga
muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard waririmbaga muri Chorale Ijuru, n’abandi.
‘TWIKUBE TWIYUBAKA’
TANGA IGITECYEREZO