RFL
Kigali

Imyitozo ngororamubiri wakora mu gihe ufite ikibazo cy'umuvuduko ukabije w'amaraso

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/04/2021 12:20
3


Gukora siporo urwaye 'Hypertension' bishobora kugufasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. N'ubwo bishobora kumera nk’ibitangaje kuri bamwe, gusa imyitozo ngororamubiri iha umubiri imbaraga kandi ni uburyo bwiza bwo kugabanya stress no kumva umerewe neza mu mubiri.



Ni izihe sport nziza kuri wowe urwaye hypertension?

Habaho ubwoko 3 bw’imyitozo ngorora mubiri;

  1. Imyitozo ikoresha umutima, igasaba umwuka uhagije

 

Ubu bwoko bwa sport bufasha cyane mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no gutuma umutima ukomera. Zimwe muri sport ziba muri iki cyiciro; kugenda, kwiruka gahoro gahoro, kunyonga igare, koga, gusimbuka umugozi, ndetse na sport zikorerwa muri gym.

  1. Imyitozo yo kwigorora

 

Izi zifasha umubiri kugororoka, zikagufasha kugenda neza no kuba wakwirinda kwangirika mu ngingo.

  1. Imyitozo isaba ingufu

 

Ubu bwoko by’imyitozo bwubaka imikaya ikomeye, bikagufasha gutwika calories, ni nziza kandi ku magufa n’amahiniro yawe.

Ugomba kuzikora kangahe?

Mu gihe urwaye hypertension, ugomba gukora sport mu rugero; nko kugenda n’amaguru byibuze iminota 30 ku munsi, ukabikora iminsi 5 mu cyumweru. Niba utabonye umwanya, ukaba wakora sport nko kwiruka iminota 20, inshuro 3 cg 4 mu cyumweru.

Niba udasanzwe ukora sport, ushobora kugenda utangira gahoro gahoro kugeza igihe uzamenyera kandi ntibigoye.

Mbere yo gutangira imyitozo iyariyo yose, ugomba kubanza kwishyushya hagati y’iminota 5 n’10, bikurinda kuba wagira imvune.

Uhita ukurikizaho gukora sport, ukibanda ku ngufu ukoresha. Uko zaba zimeze kose ntugomba kurenza urugero, ntugomba kwahagira cyane; byibuze ku buryo ushobora kuba wavugisha umuntu uri gukora sport.

Mu gihe uri gusoza genda gahoro gahoro, ntugomba guhita uhagarara gutyo. Ibi ni ingenzi cyane mu gihe ufite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ibyo ugomba kwitondera

Imyitozo ngorora mubiri usibye kuba igomba kuba igushimishije, niyo mpamvu twavuze ko ugomba kwibanda kuyo ukunda, ni ingenzi cyane mu kugena urugero rw’umuvuduko w’amaraso. Ugomba kubaza muganga wawe niba hari urugero utagomba kurenza.

Uko ugenda ukora sport ugomba kugenda wumva uko wiyumva. Ni ibisanzwe kuba wahumeka cyane ukabira ibyuya byinshi cg umutima ugatera cyane. Ariko mu gihe uzumva uri guhumeka bikugoye cg udafite umwuka uhagije, cg se ukumva umutima wawe utera cyane bidasanzwe, hagarara ugende gahoro cg uhagarike kuzikora.

Ugomba guhagarika imyitozo igihe utangiye kumva ububabare mu gatuza, kumva nta mbaraga ufite, kuzungera, kugira isereri cg ububabare cg ikindi kidasanzwe mu ijosi, amaboko, intugu cg amajigo.

Ugomba guhita ugana kwa muganga cg ukaba watabaza ubutabazi bw’ibanze mu gihe ibyo bimenyetso ubona bitagiye mu gihe gito cg bigenda bigaruka.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo3 years ago
    Bavuga Amaso ntibavuga Amajisho.mwakoze kandi kurizonama nziza.
  • Nkubana3 years ago
    Amajisho yanditse he?
  • bizabishaka James 1 year ago
    imyitozo ngororamubiri turazikunda,ariko nkabazango, imyitozo nka gym igombagukogwa kangahe mucumweru?





Inyarwanda BACKGROUND