RFL
Kigali

#Kwibuka27: Ubuzima bushaririye bwa Kevin Iradukunda Kalisa umaze imyaka 27 atazi inkomoko ye

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/04/2021 18:19
0


Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baravuga ko bashengurwa no kuba imyaka 27 ishize nta muntu n’umwe bazi wo mu miryango bakomokamo.



Kevin Iradukunda Kalisa, afite imyaka 27 bisobanuye ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi atari yakujuje umwaka; nta mubyeyi cyangwa undi wo mu muryango we yamenye. Mu Murenge wa Kivugiza mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri tapi-rouge, ni ho ari kwereka umunyamakuru ko ari ho yatoraguwe; ni ko nawe yabwiwe n'uwamutoraguye.

Ku nkengero z'umuhanda n'uruzitiro rw'ikigo cy'amashuri y'ahazwi nko kwa Kadafi i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ntashidikanya ko ari ho ababyeyi be baguye, ari na yo mpamvu adashobora kumara igihe atahageze ngo abibuke n'ubwo atabazi cyangwa ngo amenye undi wese bafitanye isano.

Nyuma yo kujyanwa mu muryango w'uwamutoraguye ariko uyu muryango ukaza kuva muri Kigali, yakomereje mu wundi muryango na wo uza kugaragaza ko udashoboye kumwitaho akomeza atyo kurererwa mu miryango inyuranye. Monique Huss wigeze kuba umuyobozi mu nzego z'ibanze yatangiye nawe kumukurikirana ndetse amufasha kwiga.

Iradukunda Kevin avuga ko yakuranye ubwigunge kandi bwumvikana kuri buri wese, kandi yakomeje gushakisha uwaba ari uwo mu muryango we abinyujije mu matangazo n'ibiganiro atanga ahabereye ibikorwa byo kwibuka ariko kugeza ubu nta kintu biratanga kandi biracyari umutwaro ukomeye kuri we.

Kevin yarangije mu ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya Musanze akaba afite akazi gaciriritse. Aho acumbitse mu Mujyi wa Kigali avuga ko ashobora kubona amafaranga yo kumutunga bidakanganye ibintu asanga byari kuba inzozi kuri we igihe atari kubasha kwiga.

Ubuzima uyu musore yanyuzemo bwamuhaye igitekerezo cyo gushinga umuryango (CHILD OF RWANDA FAMILY) uzaba ufite inshingano zo kwita ku bana batamenye imiryango yabo aho amaze guhuza abagera kuri 30; yifuza kandi ko yazubaka hoteli izajya yinjiza amafranga afasha abana bafite ibibazo ndetse ngo ikazafungurwa ku mugaragaro n'umukuru w'igihugu.

Uko agenda akura, ni ko agenda yitabira ibikorwa bitandukanye bimuhuza n'abandi. Aha, twamusanze yatashye ubukwe ndetse anafite inshingano ikomeye yo gutanga umugeni, ibintu avuga ko byaturutse ku kumva agomba gutera intambwe yo kwisanga mu muryango nyarwanda kuko ari wo afite.

Ku ruhande rw'abaturanyi, ngo ubuzima bw'uyu musore burababaje cyane ariko bagashima ko agerageza kububamo ntawe ahutaje ahubwo akifuza kubana neza n'abandi.

Ikibazo cy'abarokotse batamenye imiryango yabo kiracyahangayikishe benshi bahuye na cyo n'igihugu muri rusange, ndetse hari n'abadashobora kubona ababatangaho amakuru kuko nta kibaranga na kimwe kizwi, bikaba intandaro yo kutabona uburyo bakurikiranwa ngo bafashwe. Amazina bafite ni ayo bahabwa n'ababarera cyane ko babonywe badashobora kumenya amazina yabo cg ay'ababyeyi kimwe n'aho bakomoka.

Kuradusenge Kenia acumbitse mu Karere ka Kamonyi, ari muri bamwe mu barerewe mu kigo cy'imfubyi cy'ababikira b'abakarikuta mu Mujyi wa Kigali: ariko kugeza ubu nawe ntarabona uwitwa uwo mu muryango we kandi yaragerageje uburyo bwose burimo gutanga amatangazo bikaba ntacyo byatanze, akaba yaranabuze amahirwe yo kwiga nibura ngo arangize amashuri abanza.

Umuyobozi Mukuru w'ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye {(FARG), Uwacu Julienne; avuga ko ikibazo cy'abarokotse batamenye imiryango yabo gikomezwa no kuba akenshi imiryango yabo iba yarazimye, bikagorana kumenya amakuru nyayo: gusa ngo hari ingero z'abagenda babonana na bamwe mu bagize imiryango yabo ari ho ahera asaba ko hanakwifashishwa ikoranabuhanga mu guhererekanya amakuru ku bafite iki kibazo.

Abakurikirana iby'imitekereze bavuga ko kumenya inkomoko n'ibisanira bya hafi by'umuntu ari kimwe mu bimufasha kugira zimwe mu ndangagaciro z'ubuzima busanzwe kuko hari imigenzo, imico myiza ikomoka mu muryango bikazamuherekeza mu buzima.

Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND