Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ubwo batangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk'uko biba biteganyijwe ku munsi wa mbere wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni nako byagenze uyu munsi tariki 07 Mata 2021 aho Perezida wa Repubulika aherekejwe n'Umufasha we Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere cyerekana ahazaza h'abanyarwanda.
Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Ni igikorwa cyatangiye Perezida wa Repubulika na Madamu Jannette Kagame bashyira indabo ku mva ndetse bunamira imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye kuri uru rwibutso.
Perezida wa Repubulika na Madamu babanje gushyira indabo ku mva
Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Perezida wa Repubulika na Madamu bacanye urumuri rw'icyizere
Gahunda zose zijyanye no gutangiza #Kwibuka27 zikomerejwe muri Kigali Arena ahari gutangirwa ibiganiro bitandukanye, byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, abadipolomate batandukanye n’abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera n'abanyamadini.
#Kwibuka27 byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Covid-19
TANGA IGITECYEREZO