RFL
Kigali

#Kwibuka27: Ubumwe bw’abato buhinyuze ababibye urwango kandi kwibuka si umuhango ni Igihango-Bamporiki Edouard

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/04/2021 13:13
0


Ni mu gihe Abanyarwanda batangiye igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yavuze ko ubumwe bw’abato bukwiye guhinyuza ababibye urwango, yibutsa abantu ko kwibuka atari umuhango ahubwo ari igihango.



Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda buri tariki 7 Mata, ni gahunda y’Icyunamo hibukwa inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kiba ari igihe cyo gutanga ihumure, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigisha abanyarwanda amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko bakubaka u Rwanda rubereye abanyarwanda, rutarangwa n'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ashishikariza Abanyarwanda gukoresha imbaraga zabo ibintu byubaka agakangurira Urubyiruko kwimakaza ubumwe.

Bamporiki Edouard  yerekeje kuri Twitter agira ijambo abwira Abanyarwanda, yagize ati: “Tariki 7 Mata, Twibuke tuzirikana imbaraga twatakaje, duharanire kurwanya ikibi, ivangura, itonesha, ironda, ipfobya, aho byava hose. Dukoreshe imbaraga zacu ibyubaka. Aho abandi bagenda bisanzwe twe twiruke, ubumwe bw'abato buhinyuze ababibye urwango. Kwibuka si Umuhango, ni Igihango.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND