Paris Saint Germain ikina icyiciro cya mbere mu Bufaransa, yifatanyije n'u Rwanda, Abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu magambo y'icyongereza yanditswe ku rukuta rwa Twitter, PSG yifatanyije n'abanyarwanda mu #Kwibuka27. Ni amagambo tugenekereje mu kinyarwanda agira ati "Twifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke twiyubaka".
Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubwo inzirakarengane zisaga Miliyoni sazize uko zavutse, ndetse harimo n'abasiporotifu batandukanye. Paris Saint Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa n'u Rwanda muri gahunda y'ubukerarugeno bwa 'Visit Rwanda'.
TANGA IGITECYEREZO