RFL
Kigali

Paris Saint Germain yifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/04/2021 10:29
0


Paris Saint Germain ikina icyiciro cya mbere mu Bufaransa, yifatanyije n'u Rwanda, Abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mu magambo y'icyongereza yanditswe ku rukuta rwa Twitter, PSG yifatanyije n'abanyarwanda mu #Kwibuka27. Ni amagambo tugenekereje mu kinyarwanda agira ati "Twifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke twiyubaka".


Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubwo inzirakarengane zisaga Miliyoni sazize uko zavutse, ndetse harimo n'abasiporotifu batandukanye. Paris Saint Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa n'u Rwanda muri gahunda y'ubukerarugeno bwa 'Visit Rwanda'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND