Kigali

Rayon Sports mu itsinda ry'urupfu, uko shampiyona izakinwa byagiye hanze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/04/2021 21:20
2


Rayon Sports iri kumwe na Kiyovu Sports mu itsinda B rizasohokamo umugabo rigasiga undi. Mu nama yahuje abayobozi b'amakipe ndetse n'ubuyobozi bwa FERWAFA, bemeje ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 1 Gicurasi kugeza 29 Kamena 2021.



Muri iyi nama kandi hafatiwemo umwanzuro ko shampiyona izakinwa mu buryo bw'amatsinda ndetse amakipe ane ya mbere muri shampiyona y'umwaka ushize aba ariyo ayobora amatsinda.

Itsinda A ryagiyemo ikipe ya APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, ikipe ya As Muhanga, Gorilla FC n'ikipe ya Bugesera FC.

Itsinda B riyobowe na Rayon Sports, Kiyovu Sport, Gasogi United ndetse na Rutsiro FC. Itsinda C Police FC niyo iriyoboye, Musanze FC Etincelles FC na As Kigali. Mu gihe itsinda D rya nyuma riyobowe na Mukura VS, Sunrise, Espoir FC na Marine FC.


Kiyovu Sport niyo ifite igikombe giheruka ubwo shampiyona yakinwaga mu matsinda 

Usibye itsinda D, niryo riyobowe n'ikipe yo mu ntara kandi ryose ririmo amakipe 4 yo mu ntara 2 y'iburengerazuba, imwe y'iburasirazuba ndetse n'indi yo mu Majyepfo.

Uko shampiyona izakinwa, mu matsinda na 1/4 bazakina imikino ibanza n'iyo kwishyura, hanyuma amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ajye muri 1/4, mu gihe 1/2 kizajya gikinwa umukino umwe gusa. Ikipe zizagera ku mukino wa nyuma, izatwara igikombe izasohokera u Rwanda mu mikino ya Champions League ibaye iya 2 ijye muri Confederation Cup.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel Nshimiyimana3 years ago
    Bizaba bikaze kabisa hazacuwambaye
  • Fulgence3 years ago
    I yo ferwafa yakoze BYO kuzakina mu mtsinda nibyo twari twigeze kuko bitabaye bityo champions ntiyarangira. ku gihe giteganywa na caf



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND