RFL
Kigali

Nyuma yo kujombwa igikwasi na mukeba Chioma utari wakagize icyo avuga k'uwamuraruriye umugabo yagaragaje amarangamutima ahishe byinshi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/04/2021 13:46
0


Chioma Avril Rowland utari wakagize icyo avuga nyuma y'uko mukeba amukojeje agati mu jijo mu minsi mike ishize ubwo hajyaga hanze ifoto asomana byimbitse na Davido babyaranye, yagaragaje amarangamutima wasesengura ukavanamo byinshi.



Chioma Avril Rowland yasibye amafoto yose ya Davido ku rukuta rwe rwa Instagram asigaho imwe yonyine bari kumwe n’umuhungu babyaranye witwa Ifeanyi. Ikinyamakuru kitwa Standard cyavuze ko abegereye uyu muryango batangaje ko urukundo rwabo kugeza ubu rujegajega.

Ibi byatangiye muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Davido yagaragaye mu mashusho afatanye akaboko na Yafai umunyamideri w’ikimero wamuraruye ku buryo abenshi bemeza ko ari we wabaye kazarusenya n’ubwo nta mirunga yazirikishije uyu muhanzi.


Chioma wagiranye ibihe byiza na Davido mu rukundo bakanabyarana ubu rurajegajega

Nyuma y’iminsi mike aba bombi bagaragaye mu kabyiniro ndetse nk’abari mu biruhuko muri Caribbean, hahise hajya hanze ifoto ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga Davido na Yafai basomana byimbitse ku munwa. Iyi foto abenshi bayitanzeho ibitekerezo bamwe bakavuga ko wenda ishobora kuba yarafashwe bijyane n’amashusho y’indirimbo naho abandi bakavuga ko wenda ari filime bakwiye kwitega Davido ari gukina, n’ibindi.


Bwa mbere Davido agaragara mu mashusho ari kumwe na Yafai wamuraruye

Urebye baratunguwe bagatebya bashakaga kugaragaza ko bitumvikana ukuntu Davido yaba yatandukanye na Chioma cyangwa se ngo amuce inyuma muri ubu buryo.


Ifoto iherutse kujya hanze Davido asomana byimbitse na Yafai

Impamvu yo kwibaza ibi byose ni uko mu 2019 bavuze ko bari kwitegura gukora ubukwe. Mu mwaka ushize muri Nzeri nabwo Davido ubwe yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye basubika ubukwe bakaba barindiriye ko icyorezo cyagenda bakabukora. Icyo gihe yagize ati ”Mu by'ukuri Coronavirus yatumye gahunda ihinduka kuko twateganyaga kubukora muri Nyakanga".

"Nahisemo ko bwaba umwaka utaha ndashaka ko akomeza gukora ubushabitsi bwe mu gihe nanjye ndi gukora kuri album yanjye no kwita ku mwana. Ndashaka ko byose bigendera hamwe”.


Umunyamideri Yafai wihebewe na Davido afite imiterere idasanzwe

Davido yavuze ko yakundanye na Chioma nyuma y’imyaka 7 baziranye. Bateretanye imyaka 5, ikindi ni uko bize hamwe muri kaminuza yitwa Babcock University nyuma bakaza kugenda bakundana buhoro buhoro biza kuvamo urukundo rw'ikibatsi rwabahaye imwana ariko ubu rurashonga nk'isabune.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND