Kigali

#Kwibuka27: Inama ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, abahanzi n’abanyamakuru mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/04/2021 5:50
0


Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni igikorwa gitangira tariki 7 Mata kikamara iminsi ijana hibukwa inzirakarengane zirenga Miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu iki gikorwa kibaye ku nshuro ya 27.



Abanyarwanda binjiye mu #Kwibuka27 bahanganye n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira abatuye isi muri rusange. Muri ibi bihe imbuga nkoranyambaga zirakataje mu kwigarurira urubyiruko cyane haba kuri Facebook, Instagram,Twitter, na WatssApp.

Mu rwego rwo gukomeza gutambutsa ubutumwa bwiza kandi busana imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye kuzikoresha neza batambutsaho amateka yaranze u Rwanda, inama z’ubumwe n’ubwiyunge n'ubutumwa buhumuriza abantu. Bakwiriye kandi kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inzitizi zazanwe na Covid-19 ntizatuma abantu basurana cyangwa ngo bahure imbonankubone baganire ku mateka, bafatane urunana bahumurizanye birememo icyizere cy’ahazaza, gusa kuri iyi nshuro bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ariyo mpamvu nk’inyaRwanda.com igira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bahanze amaso gutanga ubutumwa bw’isanamitima.

Ku bahanzi, ntawabura gutekereza uruhare bamwe mu baririmbyi bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho batambutsaga ubutumwa bwabibye amacakubiri mu banyarwanda n’ivangura ryagejeje igihugu ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aha harimo nk’umuhanzi Simon Bikindi indirimbo ze zari zuzuyemo urwango rw’ivangura, n'abandi batandukanye.

Twavugako ‘Harabaye ntihakabe, reka tubagaye’, abahanzi b’ubu bagaragaza umurava n’umuhate mu kubaka igihugu batambutsa ubutumwa bwiza, mu ndirimbo zitarimo ubutumwa bubi bwaroha abanyarwanda mu nzangano, ni abo gushimwa cyane. 

Kwibuka ku nshuro ya 27 nibakoreshe imbuga nkoranyambaga zabo bigisha banahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko abahanzi bari mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi cyane ubutumwa bwabo bukagera kure. Uruhare rwabo rurakenewe, abazakora indirimbo muri ibi byumweru byo kwibuka batuganishe ku mateka no kwiyubaka nk’inkingi y’ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda nk’uko basanzwe babikora.

Abanyamakuru, ni bamwe mu ba mbere bashobora kubaka cyangwa gusenya Sosiyete, baravuga rikumvikana mu baturage bakoresheje Radiyo, Televiziyo n’ibinyamakuru byandika. Imyaka ibaye 27 itangazamakuru rigira uruhare rukomeye mu  kubaka u Rwanda rushya rufite intumbero, bakomeze bigishe amateka cyane batange indirimbo zigisha abaturarwanda muri iki cyumweru twinjiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND