RFL
Kigali

“Ababyeyi banjye ntabwo mbazi, niba baratabarutse ntabwo mbizi” Betty wakoze indirimbo ivuga kuri Mbonyi yahishuye uko yatoraguwe n’umukecuru-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/04/2021 10:43
0


Umuhanzikazi Ganza Betty wavuze ko yasabye Imana kuzaba umuhanzi ukomeye, yahishuye uko yanyuze mu buzima bushaririye asobanura ko ababyeyi be atabazi n’uko umukecuru yamutoraguye ahantu afite ukwezi kumwe akamurera ariko nawe akaza kwitaba Imana afite inyaka 13.



Uyu muhanzikazi kuri ubu ufite indirimbo nshya yise 'Israel Mbonyi' avuga ibigwi by’uyu muhanzi ku ruhare yagize mu gufasha abantu mu buryo butandukanye, yahishuye byinshi bijyanye n’ubuzima bushaririye yanyuzemo. Igiteye agahinda ni ukuntu atazi ababyeyi be ndetse n’umukecuru wamureze amukuye ahantu nawe akaza kwitaba Imana.


Aherutse gutangaza ukuntu akimara gushyira hazanze indirimbo yise Israel Mbonyi, uyu muhanzi uri mu ba mbere bakunzwe muri gospel yamuhamagaye agahinda umushyitsi

Mu kiganiro na InyaRwanda TV, Ganza Betty yagize ati ”Ababyeyi banjye ntabwo mbazi niba baratabarutse ntabwo mbizi, gusa nisanze hari umukecuru undera witwa Mariya, ndamushimira ni umubyeyi”. Yakomeje asobanura ukuntu uyu mukecuru wamureze nawe atakiriho, ati ”Nawe yaje gutabaruka nsigara njyenyine, yapfuye mfite imyaka 13, ajya gupfa yambwiye ku buzima bwanjye arambwira ati nagufashe uri mutoya ndakurera. Yamfashe nta kwezi ndagira!.”

Ganza Betty utazi ababyeyi be, utanakwemeza niba bariho cyangwa batariho yavuze ko uyu mukecuru wamureze amushimira cyane kuba yaramureze kuva mu buto bwe ariko na none imvugo ye ikumvikanisha ko yamutoraguye aho ababyeyi bari bamusize.


Yahishuye ukuntu yabayeho mu buzima bushariye

Abisobanura n’ijwi ryuje agahinda yagize ati ”Subwo nabyita ngwiki?, hari ababyeyi bafata abana bakabashyira nka hariya umugiraneza akahamusanga nanjye ni uko byagenze”. Amenya ubwenge yisanze arerwa n’umukecuru witwa Mariya wari utuye i Rubavu icyakora ntabwo azi niba ababyeyi be nabo ari ho bakomoka.

Betty yatoraguwe n'umukecuru afite ukwezi kumwe

Uyu mukobwa ubarizwa mu itorero rya ADEPR yatangiye gukunda umuziki mu mwaka wa 2016, kuva ubwo ngo yakomeje gusaba Imana ngo izamuhe kuba umuhanzi ukomeye kandi afite icyizere ko bizasohora. N'ubwo amaze gukora indirimbo zitandukanye, iyo aherutse gukora yitwa 'Israel Mbonyi' niyo yatumwe amenyekana mu itangazamakuru. Avuga ko ateganya kuyikorera amashusho mu gihe kitarambiranye.

REBA HANOIKIGANIRO TWAGIRANYE NA BETTY

REBA HANO INDIRMBO YE YISE ISRAEL MBONYI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND