RFL
Kigali

"Biremwe nonaha biraje byakire ni ibyawe" - Theo Bosebabireba mu ndirimbo nshya 'Biremwe nonaha' iri mu ndimi 3-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/04/2021 15:17
1


Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene (Theo Bosebabireba) uri kubarizwa muri Uganda muri iyi minsi ariko akaba yitegura kuza mu Rwanda kuko avuga ko ahakumbuye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Biremwe nonaha' irimo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bibazo bitandukanye, akababwira ko ibisubizo byabo bije kandi biremwe nonaha.



Iyi ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba yumvikana mu ndimi eshatu ari zo: Ikinyarwanda, Igiswahili n'Ikigande. Ni uburyo bushya asigaye akoramo umuziki we mu rwego rwo gufasha imitima y'abakunda muzika ya Gospel babarizwa mu bihugu bitandukanye. Iyi turufu iri kumufasha cyane gukorera muzika muri Uganda aho anakunze kugaragara yatumiwe mu bitaramo birimo n'abahanzi b'amazina akomeye muri icyo gihugu.

UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'BIREMWE NONAHA'

Nyuma y'igihe kitari gito yari amaze atumvikana mu ndirimbo nshya, kuri ubu azanye iyo yise 'Biremwe nonaha' yashyize hanze mu masaha macye ashize, ikaba iri kuri shene ye ya YouTube yitwa Theo Bosebabireba Official. Ni indirimbo ihumuriza abantu bari mu bibazo binyuranye, ko amasengesho yabo yumviswe n'Imana ishobora byose kandi ko yamaze kubasubiza ndetse ibisubizo byabo bikaba biri mu nzira bibageraho kuko biremwe nonaha.

Aririmbamo aya magambo "Byakire wari warabisengeye, byakire ni ibyawe, biremwe nonaha, biraje. Inzozi warose zirasohoye, Imana wasenze irashoboye, amarira n'agahnda nibigende usogongere ku mugisha wumve uko bimera, usogongere ku buzima bwiza wumve icyo abandi bakurushije kuko nawe ibyiza byakubera. Wavuzwe nabi igihe kinini urasuzugurwa uranatukwa noneho rero Imana irakwibutse n'ibintu birahindutse, vuga Amena".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Theo Bosebabireba yagize ati "Iyo abantu basenga ntabwo basengera bimwe ariko ubasubiza ni umwe". Yavuze ko hari abasengera urubyaro yaba utararubona cyangwa ukeneye kongera kubyara, hakaba usengera gukira indwara n'ibindi. Ati "Rero iyo umuntu ahawe arakiira. Mu buryo rero bwo kwizera naravuze ngo byakire wari warabisengeye, buri muntu n'ibyo yasengeye agomba guhita abyakira kuko Imana ntawayisabye ngo imwimwe".


Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo nshya 'Biremwe nonaha'

UMVA HANO 'BIREMWE NONAHA' INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nindagijimanajck3 years ago
    ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND