RFL
Kigali

Yannick Mukunzi yajyanye umuryango we gutura i Burayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/04/2021 13:04
0


Mukunzi Yannick umwe mu bakinnyi ngenderwaho bakina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi akaba ari n’umukinnyi wabigize umwuga ku rwego mpuzamahanga yajyanye umuryango we i Burayi mu gihugu cya Sweden nyuma y’igihe yarahamaze ari wenyine. Amakuru avuga ko bahagurutse mu Rwanda muri iyi 'Weekend'.



Tariki ya 01 Gashyantare 2019  saa cyenda, ni bwo Mukunzi Yannick wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Sweden aho yari agiye gukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu. Icyo gihe Yannick yerekeje i Burayi nyuma y'igihe gito asezeranye mu mategeko n'umugore we babyarane imfura y'umuhungu wita Ethan.

                Yannick Mukunzi ubwo yageraga mu mwiherero i Nyamata

Uyu mukinnyi wahiriwe no gukina muri iyi kipe urebeye ku rubuga rwe rwa instagram akunda kugaragaza ibihe byiza aba yagiriye muri iyi kipe ndetse n’ibitego akunda gutsinda.

                                           

Amakuru INYARWANDA yakuye mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi avuga ko Mukunzi Yannick mu gihe yahamagarwaga mu ikipe y’igihugu Amavubi tariki 06/03/2021, ibyangombwa by'inzira byari byarabonetse, ndetse n’umuryango we bari biteguye ku buryo bazahita bajya gutura muri Sweden.

                                   

Yannick n'umuhungu we Ethan ubwo basezeraga inshuti zabo zari zabaherekeje

Nyamara no ku rubuga rwa instagram rw’uyu mukinnyi aho bashyira ubutumwa bumara umunsi wose, haragaragaraho videwo yashyizweho n’inshuti z’uyu muryango ibifuriza urugendo ruhire yamenyesheje Yannick n'umugore we Iribagiza Joy, igaragaza bari gusezera inshuti zabo zari zabaherekeje ku kibuga cy’indege

              Yannick ni umwe mu bakinnyi beza bo hagati u Rwanda rufite








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND