Umuramyi Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego kwifatanya n'Abakristo kwihiza Umunsi Mukuru wa Pasika aho baba bizihiza Izuka rya Yesu Kristo, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yitwa 'Ntibyamukaze' yasohoye mu buryo bw'amajwi mu mwaka wa 2019.
Adrien Misigaro uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, ati "Ntibyamukanze ni ndirimbo nakoze umwaka ushize, yari imaze igihe, ariko sinigeze nkora Video. Nayanditse mu bihe bya Pasika. Ubusanzwe pasika niyo Event y'umwaka nkunda cyane, no mu ndiririmbo nyinshi nkora zikunze kuvuga ku bijyanye no gucungurwa kwacu. Urukundo rudasanzwe yankunze rwatumye yemera kubambwa ndetse akicwa nabi, bintera kwandika no kuririmba indirimbo nk'izi buri gihe".
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Adrien Misigaro yakomeje avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye aba yumva yahora abutura abantu mu gihe cyo kwizihiza Pasika. Yagize ati "Ntibyamukanze rero ni imwe muri message mba numva nakwibutsa abantu buri gihe, inkoni nyinshi, no kubabazwa yarabyirengagije, kubera urukundo yankunze. Nakoze iyi video kugira ngo binyorohere gutanga iyi message ku bantu benshi muribi bihe bya pasika".
Adrien Misigaro akunze gukora indirimbo zivuga ku gucungurwa kw'abatuye Isi
Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu benshi barimo na Adrien Misigaro, gusa uyu muramyi we avuga ko hari ibyo yabashije kunguka mu bihe bya Covid-19 birimo kwandika indirimbo nyinshi. Ati "Naho ibikorwa ubu mfite byinshi, Coronavirus n'ubwo yabaye mbi ariko yampaye umwanya uhagije wo kwandika ibindi bihangano bishya. Muri uku kwezi ndatangira kuzishira hanze. Mu gihe dutegeje ko iki cyorezo cya COVID-19 kigabanuka tukazongera gutegura ibitaramo".
Adrien Misigaro ni umuramyi w'izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda bikaba akarusho ku mugabane wa Amerika aho yamenyekaniye, dore ko ho ari izina rizwi n'iyonka mu banyarwanda bahatuye bakunda umuziki wa Gospel. Amaze gukora indirimbo zabaye ibendera ry'umuziki we zirimo' 'Nzagerayo', 'Ntuhinduka' n'izo yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare mu muziki nyarwanda nka The Ben bakoranye 'Nkwite nde', Meddy bakoranye 'Ntacyo nzaba' na mubyara we Gentil Misigaro bakoranye 'Buri munsi'.
Adrien Misigaro hamwe n'umufasha we Reine Misigaro Nkurunziza
Adrien Misigaro yageneye Abakristo bose impano ya Pasika
Adrien Misigaro hamwe n'umuryango we bageneye abakristo impano ya Pasika
TANGA IGITECYEREZO