Ubukene ni indwara mbi nk’uko
bivugwa na benshi. Abasabiriza ni yo mahitamo baba babonye n'ubwo hari ababikora kubera ingeso. Umukobwa ukomoka
muri Nigeria utatangajwe amazina mu bitangazamakuru, Imana yamukuye ku cyavu aho agiye gukora ubukwe n’umusore w’umukire
bahuriye ku muhanda akamusaba ko yamuha amafaranga yo kugura ipura (Isahani
iriho ibiryo).

Umusore yarebye umukobwa abona nta
kindi kibazo cyo mu mutwe afite, avumbura ko ari ubukene bukabije abamo niko
kumushyira mu modoka barataha atangira
kumukorera isuku ku mubiri wose, amugurira imyenda myiza, nyuma umusore
abaririza umuryango we ajya kumusaba ko yazamubera umugore w’ubuziraherezo.

Bahuriye ku muhanda amusabiriza
Ikinyamakuru Vitalgist kivuga ko uyu mukobwa yasabye uyu musore amafaranga mirongo 50 akoreshwa muri icyo gihugu, uyu musore arayamuha ariko anamushyira mu modoka ajya kumuhindurira ubuzima. Tariki 29 Gicurasi 2021 bazashyingirwa kandi ngo bugomba kuba ubukwe bw’ikitegererezo.

Yabanje kumujyana mu iguriro ry'imyenda aramwambika

Batembera mu modoka nziza cyane