RFL
Kigali

Niwe munyarwanda rukumbi uzasifura igikombe cy’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/04/2021 17:56
0


Ruhamiriza Jean Sauveur niwe munyarwanda wenyine wagaragaye ku rutonde rw’abasifuzi bemerewe gusifura igikombe cy’Isi cya Basketball cy’abatarengeje imyaka 19 kizabera muri Hongiriya mu mezi ane ari imbere.



Iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Budapest rizatangira gukinwa muri Kanama 2021.

Sauveur amaze imyaka ine ari ku rwego rw’abasifuzi mpuzamahanga ndetse akaba yaragiye yitabazwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Uyu musifuzi mpuzamahanga umaze gusifura amarushanwa akomeye muri uyu mukino arimo, Afrobasket y’abagabo U18, Imikino yo gushaka itike Olempike yabereye muri Mozambique, Basketball Africa League y’abagabo 2019 na Afro-Basket 2021 byabereye i Yaoundé, nibwo bwa mbere agiye gusifura igikombe cy’Isi kuva yatangira uyu mwuga mu myaka 13 ishize.

Ruhamiriza ni umwe mu basifuzi batatu b’umukino wa Basketball mu Rwanda nyuma ya Gaga Didier ndetse na Shema Maboko Didier, wagizwe umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo.

RUHAMIRIZA Jean Sauveur, yahawe lisanse nk’umusifuzi mpuzamahanga wa FIBA nimero 506739 mu mwaka wa 2017. Ni umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda (ARAB) kuva mu 2008. Yatangiye gusifura muri shampiyona y’igihugu kuva mu 2011.

Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy'Isi


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND