Kuri uyu wa Gatanu, abakobwa 10 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Byari mu rwego rwo gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda dore ko abenshi muri aba bakobwa bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha icyubahiro imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguwe ku Gisozi.
Aba bakobwa uko ari 10 bavuze ko batekereje gusura uru rwibutso hanyuma babivuganaho ku rubuga aho bahurira bose uko ari 20 ariko hakaba habonetse bamwe muri bo.
Aba bakobwa uko ari 10 bazengurutse ingoro y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwariho, uko yashegeshe u Rwanda ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu rwego rwo kongera kwiyubaka no gukumira ko Jenoside yakongera kuba ukundi.
Abakobwa babanje kwerekwa ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basoje urugendo rwabo ku Gisozi bashyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo inzirakarengane z’Abatutsi, banasiga ubutumwa mu gitabo kigenewe abashyitsi basura uru rwibutso.
Gaju Anita umwe mu bagize igitekerezo cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yavuze ko bose bakiri mu mwiherero babyifuje kugira ngo bafate iya mbere mu kumenya amateka y' u Rwanda.
Ati "Twashakaga kumenya mbere y'umwanduko w'abazungu no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo abarokotse biyubatse".
Babanje gufata umunota wo kwibuka
Bashyira indabo ku mva
Umutesi Lea ashyira indabo ku mibiri ishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi
Basobanuriwe amateka y'u Rwanda
Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
TANGA IGITECYEREZO