Ku myaka 8 y'amavuko, ni bwo nyina yishwe na kanseri, ubuzima bwe bwa buri munsi bukaba bwari bushingiye ku gutunganya imisatsi mu gace ka Nazareth muri East Flanders. Yambitswe ikamba rya Miss w’u Bubiligi 2021 ku mugoroba wo kuri mu masaha macye ashize ahitwa Proximus Theatre muri Adinkerke. Ibi birori byabaye nta bantu benshi bitabiriye mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Miss Kedist Deltour yabaye Miss Belgium 2021
Kedist Deltour yatoranyijwe mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma, nyuma y'uko bari babanje gutoranywa 33. Yagaragiwe na Thanaree Scheerlinck wabaye igisonga cya mbere, agakurikirwa na Louise-Marie Losfeld, Elodie Gualano na Camilia Martinez.

Ubwo nyina yitabaga Imana, yabayeho mu buzima bubi arerwa na mukase nyuma se ahitamo kumujyana mu kigo cy’imfubyi mu mwaka wakurikiye uwo nyina yapfuyemo.
Mu gihe yaragize imyaka 10, Peter Deltour na Nadège Debeer biyemeje kujya kumurera bamukura mu kigo cy’imlfubyi aho yari ari kumwe n’undi mukobwa bavukanaga ndetse na musaza we, bose bajya kubarera.

Kedist Deltour, akimara kugera mu Bubiligi yahise akururwa no gutunganya imisatsi arabikora kugeza ubwo byabaye umwuga we.


Umukobwa wavukiye muri Ethiopia yambitswe ikamba rya Miss Belgium 2021