RFL
Kigali

King James umuririmbyi rurangiranwa mu Rwanda yujuje imyaka 31 y'amavuko

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/04/2021 17:33
0


King James ni umuririmbyi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda kubera imiririmbire idasanzwe afite n'ijwi ry’umwimerere byakwihuza n’imyandikire yuje amagambo y'imitoma agize indirimbo ze bikaba akarusho. Umunsi nk'uyu ni bwo yabonye izuba.



Amazina yiswe n’ababyeyi ni James Ruhumuriza, yavutse kuwa 01 Mata 1990 avukira mu bitaro bya CHUK, avuka mu muryango w’ababyeyi b'Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006, guhera icyo gihe yiga mu mashuri yisumbuye ahita yigarurira imitima y'abatari bacye bamuzi nka King James. Uyu munsi yujuje imyaka 31 y'amavuko. 

Abantu banyuranye barimo ibyamamare bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko banyuze ku mbuga nkoranyambaga we kugeza ubu adakoresha. Muri bo twavuga nka Riderman wagize ati "Isabukuru nziza y'amavuko munyabigwi imigisha kuri wowe". Ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa WhatsApp. Umunyamakuru w’imyidagaduro wamamaye cyane kuri radiyo Salus, Pizzo Cassien nawe yamwifurije isabukuru y'amavuko ati "Ramba ramba James."

INYARWANDA nayo ikaba yifurije isabukuru nziza Umwami James imigisha n'amahoro y'Uwiteka muri uyu mwaka n'igihe cyose.

Umuhanzi King James hari abamufata nk'Umwami w'imitoma

King James yabonye izuba ku munsi nk'uyu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND