Abahanzi bakomeye kandi bagezweho barimo umuramyi Dominic Ashimwe, itsinda rya Symphony Band basohoye amashusho y’indirimbo zabo nshya mu rwego rwo gufasha benshi muri iki gihe Abakristu bitegura kwizihiza Pasika n’indi minsi.
Izi ndirimbo zifite hagati y’umunsi umwe n’iminsi ine. Dj Marnaud ni we wasohoye nyinshi, kuko yashyize kuri Youtube ye Ep y’indirimbo yise ‘Son of Rwanda’ yatuye umwana w’imfura ye wizihiza isabukuru y’amavuko.
Muri aba bahanzi, Dominic Ashimwe ni we utari uherutse kumvikana mu itangazamakuru, kuko yari amaze igihe ahugiye mu masomo ari nako ategurira hamwe indirimbo azagenda asohora mu bihe bitandukanye.
Undi muhanzi utari uherutse gusohora indirimbo uri muri aba, ni Alto wari umaze igihe acecetse bitewe n’uko imishinga yari afite muri Label ya Ladies Empire yabarizwagamo yasinzirijwe.
1.Symphony Band&Alyn Sano
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IDE' YA SYMPHONY BAND NA ALYN SANO
Itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi rya Symphony Band ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Ide’ bakoranye n’umuhanzikazi w’umuhanga Alyn Sano.
Iyi ndirimbo ivuga ku muntu uri mu rukundo wishimira mugenzi we, akamubwira iyo ari mu nzozi urukundo rumutera akamwegera.
Alyn Sano aririmba yishyize mu mwanya w’ukunzwe, akavuga ko azamukunda iteka kandi ko ntawundi ateze gukunda mu buzima bwe.
Symphony yaherukaga gusohora indirimbo ‘Crazy’, ‘Follow’, ‘Respect’ bakoranye na Nel Ngabo na Igor Mabano n’izindi.
2.Dj Marnaud
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IBIHE' MARNAUD YAKORANYE NA UNCLE AUSTIN
Dj Marnaud uri mu ba Dj bakomeye mu Rwanda yasohoye indirimbo umunani yakubiye kuri EP ye yise ‘Son of Rwanda’. Yayituye imfura ye yujuje imyaka itanu y’amavuko kuri uyu wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021.
Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi babiri gusa, Uncle Austin ndetse n’umuraperi Bushali.
Yafashije Uncle Austin gusubiramo indirimbo ye yise ‘Ibihe byose’ iri ku ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe mu buryo bukomeye.
Ep ye yakozweho na ba Producer batandukanye barimo Kevin Klein, Made Beats na Element. Yabanje gushyira kuri Youtube icyo yise ‘Freestyle’ yivuzemo ibigwi.
Dj Marnaud yasohoye indirimbo ‘Bahabe’ yakoranye na Bushali, ‘Mundemere’, ‘Erima’, ‘Ibihe byose’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Mukube (Amapiano), ‘Super Star’ n’izindi.
3.Mike Kayihura
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ANY TIME' YA MIKE KAYIHURA
Umuhanzi Mike Kayihura uherutse kwitabira irushanwa ry’umuziki rya Prix Decouvertes RFI ahagarariye u Rwanda yasohoye amashusho y’indiirimbo ye nshya yise ‘Anytime’.
Kuva ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, yari yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki ko agiye gusohora indirimbo nshya.
‘Anytime’ yabaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzi ashyzie kuri EP ye nshya yise ‘Zuba Ep’. Yaherukaga gusohora indirimbo ‘Jaribu’ yabaye iya mbere kuri iyi Ep.
Muri iyi ndirimbo, Mike aririmba yishyize mu mwanya w’umusore ugaragariza umukobwa ko ashaka kumwikubira mu rukundo.
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo ‘Anytime’ yakozwe na Producer MadeBeats n’aho amashusho yatunganyijwe na Serge Girishya.
4.Dominic Ashimwe
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'GWIZA IMBARAGA' YA DOMINIC ASHIMWE
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye mu Rwanda, Dominic Ashimwe aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Gwiza Imbaraga’ ivuga ku kugira neza kw’Imana.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Ashimwe’ amaze iminsi atangiye urugendo ruvuguruye rwo gukora indirimbo zihimbaza Imana, nyuma y’igihe yari amaze acecetse ategurira ibyiza abakunzi be.
Amashusho y’indirimbo ‘Gwiza Imbaraga’ yayafatiye ahameze nko mu rusengero. Ayisohora yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko ari nziza, abasaba kuyumva.
Dominic kandi yashimye Abakristu, Abashumba, abafana n’abandi banyamwuka bafatanya nawe mu rugendo rw’umuziki n’urw’ubuzima.
Yavuze ko atazava ku Mana yemeye, kandi ko atazigera yicisha irungu abakunzi be.
Dominic Ashimwe aritegura gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho. Mu gihe cy’imyaka irenga 10 amaze yahembuye imitima ya benshi mu bitaramo no mu birori.
5.Alto
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUZIGO' YA ALTO
Umuhanzi Dusengimana Eric uzwi nka Alto yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Umuzigo” ivuga ku musore ubwira umukobwa bakundana kwirinda gushidukira abasore bagikwepena na ba nyirinzu bakodesha.
Yivugamo nk’umusore ufite buri kimwe witeguye kumuhindurira ubuzima, akamubuza kujarajara mu basore ba ntaho nikora.
Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye kuva asinya amasezerano muri Label nshya yitwa TB Music Entertainment. Ni nyuma y’uko avuye muri Ladies Empire ya Oda Paccy.
Iyi ndirimbo ye yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na X on Beat wanakoze indirimbo ‘Ndaryohewe’ uyu muhanzi yaririmbyemo.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IDE' YA SYMPHONY BAND NA ALY SANO
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUZIGO' YA ALTO
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GWIZA' YA DOMINIC ASHIMWE
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SON OF RWANDA (FREESTYLE' YA DJ MARNAUD
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ANY TIME' YA MIKE KAYIHURA
TANGA IGITECYEREZO