RFL
Kigali

FIFA yafatiye ibihano bikarishye Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/03/2021 18:40
1


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yamaze kumenyesha ikipe ya Rayon Sports ko mu minsi 45 igomba kuba yamaze kwishyura hafi miliyoni 12 z’amanyarwanda rutahizamu ukomoka muri Cameroun Banen Phlippe Arthur, bitaba ibyo ikamara imyaka itatu nta mukinnyi igura cyngwa ngo igurishe.



FIFA yahannye Rayon Sports kubera kutubaha amasezerano yagiranye n’uyu mukinnyi ubwo yayisinyiraga muri Mutarama 2020.

Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports avuye muri Union sportive de Douala yo mu cyiciro cya mbere muri Cameroun, yasezerewe adakinnye umukino n’umwe muri iyi kipe, bivugwa ko hari ibyo bumvikanye bajya gutandukana nyuma Rayon Sports itubahirije ahitamo kwitabaza FIFA.

Nkuko bikubiye mu ibaruwa yagenewe Rayon Sports,  FIFA yategetse iyi kipe gutanga akayabo k’ibihumbi 12 byama Euro, hafi na miliyoni 12 z’amanyarwanda ku mukinnyi witwa Philippe Artur Bannen w’umunya Cameroun kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Iyi kipe nitabikora mu minsi 45 uhereye ku munsi yaboneyeho ibaruwa, bazahanishwa kutagura cg ngo bagurishe abakinnyi mu myaka itatu yose iri mbere.

Tariki ya 21 Mutarama 2020, nibwo Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Banen Phlippe Arthur amasezerano y’imyaka ibiri, gusa baza gutandukana nyuma y’igihe gito atanakinnye umukino n’umwe, bavuga ko bibeshye ku bushobozi bwe mu kibuga.

Arthur yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Faustin3 years ago
    Rayon we. Abayobozi muri kudukorera ibiki? Ndi HUYE.RAYON YACU.





Inyarwanda BACKGROUND