Kigali

Kevine Key wifuza kuba umuhanzikazi mpuzamahanga avuga ko afite ububasha yarandura ubwibone mu bahanzi ba Gospel-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2021 18:41
0


Uko bwije n'uko bucyeye umuziki ugenda wunguka amaraso mashya kimwe n'uko hari n'abawuvamo bitewe n'impamvu zitandukanye. Uwo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ni umuhanzikazi mushya mu muziki wa Gospel witwa Kevine Key wifuza ko mu myaka 5 iri imbere umuziki we uzaba uri ku rwego mpuzamahanga.



Amazina ye asanzwe ni Kayirangwa Kevine Kessia, gusa mu muziki yahisemo kwitwa Kevine Key nk'umuhanzikazi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. "Ni amazina yanjye nyakuri ari mu mpine", iyo ni yo mpamvu akubwira yatumye yitwa Kevine Key. Ni umukobwa w'imyaka 21 y'amavuko utuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro i Gikondo, akaba akiri umunyeshuri muri Kaminuza. Asengera muri Eglise Penuel. Avuka mu muryango w'abana 4, we akaba ari uwa 3. Afite umubyeyi umwe.

Urugendo rwe rw'umuziki yarutangiye mu mwaka wa 2019, arutangirira ku ndirimbo yise 'Mfite impamvu'. Aracyari mushya mu muziki ariko afite imishinga yagutse dore ko yifuza kuba umuramyi mpuzamahanga. Kevine Key ati "Nkora umuziki ku giti cyanjye, natangiye mu mwaka wa 2019, mpera ku ndirimbo nise 'Mfite impamvu'. Kuri ubu mfite indirimbo 3 hanze Audio na video. Impamvu nahisemo gukora gospel ni uko nshaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose cyane cyane urubyiruko".

Iyo umubajije abahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane kurusha abandi ndetse yifuza ko bakorana indirimbo bibaye ngombwa, akubwira ya mazina akunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no mu karere, abo akaba ari Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi. Avuga ko hanze y'u Rwanda hari abahanzi benshi akunda, ariko umuhanzikazi w'umunya-Nigeria Ada akaba ari we nimero ya mbere mu bo yakwishimira cyane gukorana nabo indirimbo. Ada akunzwe bikomeye mu ndirimbo 'Jesus (You are Able)' imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 40 kuri Youtube.

Icyerekezo cy'umuziki wa Kevine Key mu myaka 5 iri imbere


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kevine Key yadutangarije ko yifuza kuba umuhanzikazi mpuzamahanga mu myaka itanu iri imbere - ni ukuvuga mu mwaka wa 2026 yifuza ko muzika ye izaba iri ku rwego rw'Isi. Ati "Mu myaka itanu nifuza ko umuziki wanjye uzaba umaze kugera ku rwego mpuzamahanga. Ikindi cya kabiri mu mitima y’abatuye Isi nkabona hari ikintu gikomeye indirimbo zanjye zifasha ubuzima bwa benshi bakagira aho bava n'aho bagera". Avuga ko amaturufu azabimufashamo ari 'amasengesho hamwe no gukora cyane'.

Uyu muhanzikazi avuga ko mu gihe gito amaze mu muziki wa Gospel, hari imyitwarire mibi amaze kubona kuri bagenzi be baramya Imana, akaba avuga ko afite ubushobozi cyangwa ububasha yabihindura. Abajijwe ikintu abona kibangamye yahindura mu muziki wa Gospel mu Rwanda yagize ati "Nahindura ubwibone". Yavuze ko ubwibone atari bwiza ku baramyi n'abakozi b'Imana kuko bushyira isura mbi ku murimo bakora.

Kevine Key ubwo yatangaga urugero ku bwibone abona mu bahanzi ba Gospel bo mu Rwanda yavuze ko hari nk'igihe ukenera serivisi ku muhanzi ntaguhakanire ahubwo igihe wamushakiraga cyagera akakubwira ko yabuze umwanya, kandi nabwo ugasanga arakubeshya. Yagize ati "Ushobora nko kumukeneraho serivisi runaka ntaguhakanire ahubwo bikarangira akubwiye ko nta mwanya afite. Urugero umutumiye ku rusengero akakwemerera bikarangira akubwiye ko nta mwanya afite cyangwa ko bidashoboka kandi wari waramwizeye, nabwo akajya kubyemera byakugoye."

Umuziki awufatanya n'igikorwa cy'urukundo cyo gufasha abatishoboye


Kevine Key ubwo yavugaga kuri iki gikorwa cye cy'urukundo afatanya n'umuziki, yagize ati "Ni igikorwa cy’urukundo gishingiye ku bari n’abategarugori bafite ibibazo bitandukanye. Nagiye mbona hari benshi bababaye ndetse bafite ubumuga badafite kirengera...Niyo mpamvu nahisemo kubafasha nkanabakorera n’ubuvugizi kugira ngo nabo bisange mu bandi ndetse banareke guheranwa n’agahinda".

Yakomeje agira ati "Igitekerezo nakigize kuva kera bitewe n’ubuzima nabonaga buteye agahinda muri bamwe mu babyeyi b'igitsinagore bacagamo kubera kutagira abagabo cyangwa kubaho biyumvisha ko ntacyo bamaze ndetse ugasanga rimwe na rimwe harimo n'abahuraga n'ubwo buzima bafite ubumuga babana na ni yo mpamvu ari byo nahisemo kuko ni ibintu nakuranye muri njyewe".

Yavuze ko ibi bikorwa by'urukundo abikora mu izina rye mu bushobozi bwe, akaniyambaza inshuti ze zifite umutima wo gufasha zikamushyigikira. Ati "Nkikora mu Izina ryanjye. Mbikora mu gihe runaka kuko ni ibintu nicara nkategura. Mperutse gufasha umuryango w’umugore n’abana 4. Ibyo mbafashisha mbikura muri njye ubushobozi bwanjye nteranyaho n'ubw'abandi bafite umutima wo gufasha".

Abajijwe icyo yagendeyeho ajya gutoranya umubyeyi aherutse gufasha, yagize ati "Ni uko afite ubumuga ndetse afite n’ubwandu, akaba atishoboye, arera abana 4 wenyine". Yavuze ko muri iyi gahunda yo gufasha abantu, imbogamizi akunze guhuriramo nayo ari 'ubushobozi budahagije, ndetse no kuba abantu batumva ibintu kimwe'. Avuga ko 'ikintu cya mbere mu buzima ari ukwitanga ugafasha nk'uwifasha tugafatanyiriza hamwe gufasha'.


Kevine Key amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Kevine Key yahishuriye InyaRwanda ko hari byinshi yagiye ahura nabyo mu rugendo rw'umuziki bikamuca intege birimo gusabwa amafaranga, abamusaba ko baryamana n'ibindi, gusa Imana ikamushoboza gutsinda ibyo bishuko by'umwanzi, agakomeza urugendo. Avuga ko muzika ya Gospel ari urugendo rutoroshye, gusa akishimira ko Imana imushoboza iteka. 

Yagize ati "Imbogamizi nahuye nazo ni ibicantege, hari abagusaba ko muryamana cyangwa amafaranga no gusebywa n'abo mukora umurimo umwe. Urugendo ntiruba rworoshye ariko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga". Kuri ubu Kevine Key ahugiye mu bikorwa byo gukora indirimbo nshya ari gukorana n'umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa gospel, gusa yirinze kugira byinshi adutangariza kuri uyu mushinga we. Kevine Key amaze gukora indirimbo 3 ari zo: 'Mfite impamvu', 'Umbabarire' na 'Ishimwe' yakoranye na Santana Milado.

Kevine Key arangamiye kuba umuhanzikazi mpuzamahanga mu myaka 5 iri imbere

REBA HANO INDIRIMBO 'MFITE IMPAMVU' YA KEVINE KEY


REBA HANO 'ISHIMWE' YA KEVINE KEY FT SANTANA MILADO










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND