Christian Hope yinjiye mu muziki nyuma yo guhemburwa n’indirimbo ya Israel Mbonyi-VIDEO

Iyobokamana - 29/03/2021 7:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Christian Hope yinjiye mu muziki nyuma yo guhemburwa n’indirimbo ya Israel Mbonyi-VIDEO

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Byiringiro Christian wahisemo izina rya Christian Hope yinjiye mu muziki nyuma yo guhemburwa n’imwe mu ndirimbo z’umuramyi Israel Mbonyi uri mu bakomeye mu Rwanda.

Byiringiro Christian [Christian Hope] yavutse tariki 29 Nzeri 2001. Ni ubuheta mu muryango w’abana batandatu barimo abahungu batanu n’umukobwa umwe. We n’umuryango we batuye ku Kimihurura, afite ababyeyi bombi.

Mu 2018, ni bwo yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga asohora indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2019.

Yabwiye INYARWANDA ko yinjiye mu muziki kubera urukundo awufitiye no kuba awiyumvamo kubera ko atawukoze ntacyo ubuzima kuri we bwaba buvuze.

Ati “Byakomotse ku rukundo no kwiyumvamo umuziki ko ntawukoze ubuzima bwaba ntacyo buvuze."

Christian Hope anavuga ko kwinjira mu muziki yanasunitswe n’indirimbo ‘Yankuyeho urubanza’ ya Israel Mbonyi.

Ati “Indirimbo ya Israel Mbonyi yitwa ‘Yankuyeho urubanza’ nayo yanteye imbaraga cyane binsunikira gutangira umuziki wanjye."

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NDAGUSHIMIRA" Y'UMUHANZI CHRISTIAN HOPE

Uyu muhanzi avuga ko yakuze akunda kuririmba muri korali, ariko ko atajyaga atekereza ko azaba umuhanzi wigenga. Anavuga ko umuryango we wari warahanuriwe ko uzabyara umwana w’umuhanzi.

Indirimbo ye ya mbere ya Christian Hope yitwa ‘Ntawe uhanye nawe’ ivuga ko mu Isi no mu Ijuru abariho, ababayeho, abazabaho ntawuhwanye na Yesu Kristo. Ni indirimbo ihimbaza Imana yakuye mu gitabo cyo kuva 15:2,11.

Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo gukora umuziki, ku buryo umubare munini uzakira Yesu nk’umwami n’umukiza kubera we.

Anavuga ko ashaka gukora umuziki mpuzamahanga ntaririmbe mu Kinyarwanda gusa, ahubwo akisanzura mu ndimi nyinshi.

Indirimbo ye nshya ya yise ‘Ndagushimiye’, yayanditse ayikomeye ku bihe bigoye yarimo acamo ariko akumva akwiye gushima Imana.

Ni indirimbo yitezeho guhindura ‘benedata bera mu bibi cyangwa mu byiza bagatera umugongo Imana’.

Ati “Uyumvise wese arayikunda akambwira ko imusubijemo intege zo gukomeza urugendo. Imaze guhindura imyumvire ya benshi yo kumva ko ibyo bagezeho ari amaboko yabo gusa kandi ari Imana yabashoboje."

Muri iki gihe, uyu musore yatangiye gukora kuri Album ye nshya. Christian Hope ni umwe mu baririmbye muri korali zirimo nka ‘Siloam’ yaririmbyemo akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye.

Christian Hope yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye ya kabiri yise ‘Ndagushimira’

Christian Hope yavuze ko yinjiye mu muziki kubera ko abikunda kandi akaba yarasunitswe n’indirimbo ya Israel Mbonyi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDAGUSHIMIRA" YA CHRISTIAN HOPE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...