Luka 10:18: Umuraperi Lil Nas X yamuritse inkweto za satani zirimo amaraso y’umuntu, iziri ku isoko ni 666-AMAFOTO

Imyidagaduro - 29/03/2021 4:00 PM
Share:
Luka 10:18: Umuraperi Lil Nas X yamuritse inkweto za satani zirimo amaraso y’umuntu, iziri ku isoko ni 666-AMAFOTO

Umuraperi Montero Lamar Hill (Lil Nas X) wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kumurika inkweto za satani zirimo amaraso y’umuntu hariho ibimenyetso bimenyerewe nk’ibikoreshwa n’abatemera Imana birimo mpande eshatu zisobekeranye n’umusaraba ucuritse.

Inkweto z'amabara y’umutuku n’umukara zamaze kugera ku isoko nyuma yo kumurikwa na Lil Nas X umuraperi, umuririmbyi n’umwanditsi ukiri muto w’umunyamerika w’imyaka makumyabiri nu'mwe afatanyije na kompanyi yitwa MSCHF.

Nike yahise itangaza ko ntaho ihuriye n’umushinga w'ikorwa ry’iyi nkweto yakozwe hifashishijwe inkweto yayo ya Air Max 97s ariko ibimenyetso bikavanwaho hagashyirwaho ibindi bijyanye na shitani nk'uko nyir'umushinga yabiteguye.


Izi nkweto zageze hanze tariki 29 Werurwe 2019. Ni imiguru 666. Izi nkweto zigurishwa akayabo k'amadorali 1018 (Miliyoni y'amanyarwanda), ziri kwitwa iza shitani bitewe n'amaraso y'umuntu bazikoranye ukongeraho n'amagambo yanditseho yo mu ivanjiri yanditswe na Luka umutwe wa 10 umurongo wa 18 uvuga ngo 'Nabonye shitani amanuka ava mu ijuru'.

Izi nkweto zanditseho Icyanditswe cyo muri Bibiliya, Luka 10:18

Src: CNN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...