RFL
Kigali

Corneille Nyungura yacyeje impano y’umuhanzikazi Nicole Musoni batuye mu Mujyi umwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/03/2021 11:11
0


Corneille Nyungura, ikirangirire ku Isi muri muzika, yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo Abanyarwanda n’abandi bashyigikiye impano y’umuziki itangaje y’Umunyarwandakazi Nicole Musoni batuye mu Mujyi wa umwe Quebec muri Canada.



Yabitangaje mu kiganiro ‘Remixe Show’ cyo ku wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, Nicole Musoni yaririmbyemo. Corneille Nyungura yavuze ko Nicole ari umuhanzikazi ukiri muto ariko utanga icyizere cy’ejo hazaza k’umuziki w’u Rwanda.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Par ce qu'on vient de lion' yavuze ko atewe ipfumwe no kuba yaratinze kumenya impano ya Nicole Musoni. Arenzaho ko uyu mukobwa ari umuhanzikazi mwiza ufite ubuhanga bwo kuririmba mu ndimi nk’Icyongereza, Igifaransa n’izindi.

Iki kiganiro ‘Remixe Show’ n’icyo Corneille Nyungu asanzwe akora. Yanavugiyemo ko Nicole Musoni azi kwandika neza indirimbo, azi gucuranga gitari n’ibindi bimugira umuhanzi w’impano itangaje abantu bagomba kwitega.

Nyungura yanavuze ko azi Se [Évariste Musoni] w’uyu mukobwa, kuko yamenyekanye cyane mu ndirimbo ikangurira abantu kwirinda Sida yo mu 1980. 

Nicole Musoni, ni umuhanzikazi w’ijwi rigororotse ubasha kuririmba injyana zitujye kandi zibyinitse nka Pop na Soul.

Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu myaka irindwi ishize. Amaze gusohora indirimbo zirimo ‘Interlude’, ‘Die with me’, ‘La Panique’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi kandi anakunze gusubiramo indirimbo z’abahanzi barimo Childish Gambino, Julia Michaels, The Weekend n’abandi.

Nicole Musoni amaze kwitabira amarushanwa atandukanye y’umuziki arimo nka ‘Secondaire en Spectacle’, ‘Star Académie’ n’andi.

Uyu mukobwa yavukiye mu Rwanda, ku myaka ibiri y’amavuko we n’umuryango we bajya gutura muri Canada kugeza n’ubu.

Mu kiganiro yagiranye na Genesis Tv muri Mutarama 2021, uyu mukobwa yavuze ko yakurikiye iruhande rwa Se byanatumye akunda umuziki n’ibicurangisho.

Yavuze ko ageze muri Canada, yakurikiranye hafi umuziki wa Celine Dion wamufashije kumenya kuvuga neza Igifaransa.

Ati “Muri icyo gihe yamfashije kumenya Igifaransa, kuko mvugishije ukuri ntabwo nari umuhanga mu kuvuga Igifaransa. Ni we waje mbere y’abandi anyigisha uko naririmba mu rurimi rw’Igifaransa.”

Uyu mukobwa yavuze ko akunda abahanzi batandukanye n’injyana zitandukanye. Nicole kandi yavuze ko mu mishinga ye yifuza gukoraho harimo no gukorana indirimbo na King James yakundiye ijwi n’umuhanga bwe, Meddy ndetse na The Ben.

Yanavuze ko akunda gukurikirana umuziki w’abarimo Teta Diana, Masamba Intore, Cecile Kayirebwa n’abandi benshi bo mu Rwanda.

Nicole yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Corneille Nyungura wamugaragarije ko amushyigikiye mu muziki we

Nyungura yatangaje ko Nicole afite impano idasanzwe yo gushyigikira akomora kuri Se wamujyanye ku rubyiniro rwa Odéon Palace mu Burundi ubwo yari afite imyaka ibiri


Nicole yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Where did u go', 'Smoke X Drink', 'Rozay Spin' n'izindi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LA PANIQUE' UMUHANZIKAZI NICOLE MUSONI AHERUTSE GUSOHORA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND