INKURU WASOMA: Sugira yagize icyo avuga ku muhanzikazi Noëlla Izere wamusabye kumutera inda, Rugwiro Hervé ati 'umwana ni umugisha'!
Noella Izere aherutse gusohora indirimbo yitwa 'Icyaka', ijambo yanakoresheje ubwo yifurizaga isabukuru nzira Sugira Ernest ufite ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu Amavubi mu myaka 5 ishize. Ku rukuta rwe rwa Twitter, Izere Noella yanditse ashimira ndetse anifuriza isabukuru nziza Sugira aho yagize ati "Happy birthday my teshamutwe mbega ICYAKA." Ni ubutumwa yanditse munsi y'ubwo Sugira Ernest yanditse nawe kuri Twitter yishimira ko yongerewe undi mwaka wo kubaho.

Ibyo Noella Izere yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter
Noella Izere uvukana n'umuhanzikazi w'umunyabigwi Liza Kamikazi, aherutse kwisabira Sugira Ernest ko yamutera inda ubwo uyu mukinnyi yitwaraga neza mu mikino y'igikombe cy'Afurika cyabereye muri Cameroun mu 2021, ndetse agafasha Amavubi kugera mu mikino ya 1/4. Indirimbo 'Icyaka' Noella yayituye Sugira Ernest ndetse anamwibutse ko amuzirikana.

Noella aherutse gusaba Sugira ko yazamutera inda
REBA HANO INDIRIMBO 'ICYAKA' NOELLA IZERE YATUYE SUGIRA ERNEST
