RFL
Kigali

Ni nko guterera umusozi wa Kalisimbi ku zuba ry’igikatu: Amavubi asigaranye amahirwe angana ate yo kubona itike ya CAN 2022?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/03/2021 12:39
1


Mu gihe habura umukino umwe kugira ngo imikino y’amatsinda ishyirweho akadomo hamenyekane amakipe yabonye itike yo kuzakina igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ kizabera muri Cameroun, Ikipe y’igihugu Amavubi iracyafite icyizere cyo kuzabona iyi tike n'ubwo bisa nko guterera umusozi wa Kalisimbi ku zuba ry’igikatu.



Umukino Cape Vert yatsinzemo Cameroun ibitego 3-1 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021, wakomeje cyane imibare y’Amavubi kuko gutsinda Cameroun ku mukino wa nyuma w’amatsinda bidahagije kugira ngo Mashami n’abasore be bakatishe itike ya CAN 2022 bafitiye inyota nyinshi.

Mbere y’umukino wa Cape Vert na Cameroun, imibare yagaragazaga ko Amavubi natsinda Cameroun 80% azaba afite amahirwe yo kwitabira igikombe cya Afurika baherukamo mu myaka 17 ishize.

Ariko Cape Vert yatunguye benshi ikora ibyo abantu batatekerezaga, mu rugo yihagararaho itsinda Cameroun yahabwaga amahirwe yo gutsinda umukino ibitego 3-1, biyifasha kuzamuka ku rutonde ndetse yiyongerera amahirwe yo gusubira muri CAN baherukamo mu myaka 4 ishize.

Mbere y'uko hakinwa umunsi wa nyuma w’imikino yo mu matsinda, Cameroun niyo iyoboye itsinda F n’amanota 10, ikaba ikurikiwe na Cape Vert ifite amanota 7, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota 5, mu gihe Mozambique iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.

Ku wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, saa tatu zuzuye ku isaha ya Kigali nibwo hazakinwa imikino ibiri ya nyuma muri iri tsinda izakinirwa isaha imwe, ikaba izagaragaza amakipe abiri azakina igikombe cya Afurika 2022.

Uwo munsi Cameroun izaba yakiriye Amavubi, mu gihe i Maputo, Mozambique izaba yakiriye Cape Vert.

Amavubi asigaranye amahirwe angana ate yo kubona itike ya CAN 2022?

Ntabwo byoroshye nkuko imibare ibigaragaza, ndetse bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye gutebya bagira bati “Amabubi kubona itike ya CAN 2022, ni nka bya bindi byo kujya mu ijuru ku bakire”. Abandi bati “Amavubi kubona itike ya CAN 2022 ni nko guterera umusozi wa Kalisimbi ku zuba ry’igikatu”.

Gusa nubwo atari menshi, ariko Amavubi aracyafite amahirwe yo kubona itike ya CAN 2022.

Kugira ngo ibi bigerweho, mbere na mbere Amavubi arasabwa gutsinda umukino wa Cameroun byaba akarusho agatsinda ibitego birenze bibiri. Kunganya cyangwa gutsindwa bizashyira akadomo ku nzozi iyi kipe ifite zo kuzitabira CAN 2022.

Gutsinda Cameroun ntabwo bihagije cyangwa bihesha Amavubi itike ya CAN 2022, n’ibizaba byavuye ku mukino wa Mozambique na Cape Vert bizagira uruhare runini mu mibare y’Amavubi yo kubona itike ya CAN.

Amavubi natsinda Cameroun azagira amanota 8, ikizaba gisigaye kugira ngo babone itike ya CAN ni uko basenga Mozambique igatsinda Cape Vert.

Icyo gihe u Rwanda rwasoza imikino y’amatsinda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota 8 rugahita rubona itike ya CAN, mu gihe Cape Vert na Mozambique zaba zifite amanota 7.

Amavubi natsinda Cameroun, Cape Vert ikanganya na Mozambique, icyo gihe aya makipe azaba anganya amanota 8, hazaba hasigaye kurebwa imikino yabahuje, kuba baranganyije 0-0 mu mikino ibiri yabahuje, hazarebwa ibitego buri gihugu kizigamye.

Umutoza n’abakinnyi b’Amavubi bafite icyizere cyo kuzatsinda Cameroun bakazasigara bahanze amaso ibyavuye i Maputo ku mukino wa Mozambique na Cape Vert.

Amavubi arashaka gukora amateka agasubira muri iri rushanwa baherukamo mu myaka 17 ishize, ubwo basezererwaga mu matsinda muri Tunisia batsinze umukino umwe, banganyije undi banatsinzwe umukino umwe.

Abakinnyi b'Amavubi bafite icyizere cyo gusubiza u Rwanda muri CAN nyuma y'imyaka 17

Amavubi aheruka gutsinda Mozambique i Kigali 1-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime Paul3 years ago
    good lucky





Inyarwanda BACKGROUND