RFL
Kigali

Amasezerano avuguruye mu myaka itatu! SKOL igiye gushora miliyoni 600 Frw muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/03/2021 19:30
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL Brewery LTD, rwamaze gusinya amasezerano avuguruye na Rayon Sport FC, aho rwemeye kuzajya rutanga akayabo ka miliyoni 200 Frw buri mwaka zikubiyemo ibintu bitandukanye bizahabwa iyi kipe, rukazabikora mu myaka itatu bihwanye na miliyoni 600 Frw.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021, mu Nzove ku ruganda rwa SKOL ni bwo habaye umuhango wo kuvugurura amasezerano yari asanzweho guhera mu 2014, hakaba hasinywe amashya azarangira mu 2023, akaba ari ay’imyaka itatu.

Hari byinshi byahindutse mu masezerano mashya yasinywe none, harimo ko amafaranga uruganda rwageneraga iyi kipe yikubye gatatu.

Mu busanzwe yageneraga Rayon Sports miliyoni 66 Frw ku mwaka, ayo akiyongeraho ibikoresho by’ikipe, ikibuga cy’imyitozo, kwamamaza kuri Bus, amacumbi n’imyambaro y’ikipe ndetse no guhemba abakinnyi.

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kitari gito, impande zombie zumvikanye ku masezerano avuguruye azarangira mu mwaka w’imikino wa 2022/23, aho SKOL izajya iha Rayon Sports asaga miliyoni 200 Frw ku mwaka hakubiyemo  ibyangombwa byose iyi kipe ikeneye.

Imyaka itandatu irashize Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery LTD rutangiye imikoranire na Rayon Sports, kuko batangiye gukorana Kuva muri Gicurasi 2014.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL, Ivan Wullfaert, yavuze ko yiteze ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.

Yagize ati “Icyo twiteze muri aya masezerano mashya ni uko hazaba kunguka ku mpande zombi, Rayon Sports izunguka ubufasha bw’amafaranga n’ibyo tuzayigenera, SKOL yo izunguka mu gihe abafana ba Rayon Sports aho bari hose bazakomeza kunywa ibinyobwa byacu”.

“Impamvu twahisemo kongera ibyo twageneraga Rayon Sports ni uko twifuza ko yongera kuba Rayon Sports ikomeye, kandi twanyuzwe n’imirongo migari ya komite nshya, bityo rero twizeye ko impande zombie zizabyungukiramo Gikundiro ikaba Gikundiro koko”.

Biteganyijwe ko byibura muri Miliyoni 200 Frws SKOL izajya iha Rayon Sports, Miliyoni 120 izajya izihabwa mu ntoki, mu gihe andi azajyana n’ibikoresho ndetse n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje ko bishimiye ivugururwa ry’aya masezerano kuko rije guteza imbere ikipe mu buryo butandukanye.

Yagize ati “Ubufatanye hagati ya Rayon Sports na SKOL bwatangiye mu mwaka wa 2014, ni ukuvuga ko bumaze imyaka itandatu, uyu munsi tukaba twishimiye gutangaza ko ubu bufatanye bugiye gukomeza kugeza mu mwaka w’imikino wa 2022/23, twizeye ko  buzakomeza guteza imbere ikipe mu bikorwa bitandukanye byayo muri iyi myaka itatu y’amasezerano”.

Muri aya mafaranga hari ayo iyi kipe yamaze kwakira kugira ngo ikemure ibibazo byoyo bitandukanye birimo imishahara y’Abakinnyi, gusa Umuyobozi w’iyi kipe yatangaje ko azajya atangwa mu byiciro kandi bihoraho.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko iyi mikoranire izagenda neza kuko SKOL izakora inshingano zayo neza na Rayon Sports ikazubaha ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’impande zombie nkuko babyumvikanye.

Uyu muyobozi yavuze ko nta kwivanga mu mikorere ya buri rwego izabaho nkuko byagiye bivugwa mu bihe bitandukanye.

SKOL niwe muterankunga w’Imena wa Rayon Sports guhera mu 2014 kugeza magingo aya.

Mu masezerano mashya yasinywe, SKOL igiye kujya ishora miliyoni 200 Frws buri mwaka muri Rayon Sports

Amasezerano yasinywe anemeranywaho n'impande zombi

Uyu muhango wari watumiwemo itangazamakuru

Ibiganiro hagati y'impande zombi byari bimaze iminsi itari mike





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND