Umuhanzi w’umuhanga ariko wabuze gifasha, Amalon yatangaje ko ataramenya aho azerekeza mu gihe mu mpeshyi ya 2021, amasezerano y’imyaka ibiri ye na Dj Pius washinze 1K Entertainment azaba arangiye.
Hari amakuru amaze iminsi avuga ko Amalon yamaze gutandukana na Dj Pius. Ni mu gihe ariko amasezerano yabo yombi agomba kurangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Amalon yabwiye INYARWANDA ko abavuga ibi batari kure y’ukuri, kuko kuva mu mpeshyi ya 2021 azaba ari umuhanzi wigenga.
Yavuze ko afite ibikorwa byinshi byo gukora ariko ko yabuze gishyigikira. Ndetse ko harimo n’imirimo yadindiriye muri 1K Entertainment ya Dj Pius.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Yambi’ avuga ko abantu ashaka gukorana nabo ari abamuha icyizere 100% cy’uko bazamufasha kurotora inzozi ze.
Ati “Imirimo yanjye yaradindiye. Ubu ngo abantu nkeneye gukorana nabo ni abantu bazampa icyizere 100% ko ntazongera guhura n’ibibazo nk’ibyo nahuye nabyo imyaka yose.”
Amalon yavuze ko kontaro ye nirangira azaba agize ububasha ku miziki ye, yemerewe kuyisangiza abo ashaka.
Ati “Pius muri kano kanya turi mu kintu bita inzibacyuho. Mu bintu ntashobora kugusobanurira n’icyo nzakora nyuma ya kontaro, kuko isigaje amezi atatu nkaba umuhanzi wigenga.”
Uyu muhanzi yavuze ko yishimira ibyo yagezeho ari muri 1K Entertainment, kuko byakomeje n’ibyo yari yagezeho akiri muri Green Ferry Music.
Amezi atandatu arashize nta ndirimbo Amalon asohora. Yaherukaga gusohora indirimbo ‘Amabara’ yakoranye na Marina, Bushali, Alyn Sano na B-Threy, ‘Ngirente’ imaze amezi umunani, ‘Single’ yakoranye na Weasel n’izindi.
Amalon yasibye amafoto n'amashusho menshi yari kuri konti ye ya Instagram
Uyu muhanzi yatangaje ko atazi ikizakurikira nyuma y'uko amasezerano ye na Dj Pius azaba arangiye
TANGA IGITECYEREZO