RFL
Kigali

Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity 2021 yatangaje ko atazongera kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/03/2021 16:30
0


Kayirebwa Marie Paul ni umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2021 yiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali, yegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe n’abaturage [Miss Popularity] anahembwa 1,000,000 Frw yatanzwe na MTN Rwanda, Telefone igezweho yo mu bwoko bwa Iphone, n’ikarita yo guhamagara umwaka wose ku buntu.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA Kayirebwa Marie Paul yavuze ko iri kamba ryamushimishije cyane ku buryo na n'ubu agisaraye kubera gusakuza cyane bivanze n’ibyishimo. Ati: "Aho nari ngeze narahishimiye ku bwanjye naravugaga ngo Imana imfashije nkagera mu mwiherero ndaba natsinze:

Ngize amahirwe ndakomeza, bari guhamagara icumi ba mbere nari ndi kumva ndi hafi yo guta umutwe, ndi kuvuga ngo ndasigaye ariko nkagira icyizere kubera ko hari abandi, njya kubona mbona barampamagaye ako kanya nahise mbura uko nifata, niyo bahita bambaza ikibazo ako kanya sinari kugishobora'.

Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa atari ku nshuro ye yambere yavuze ko urugendo rwe rutangira ari inshuti ze zamugiriye inama yo kongera gusubiramo, agira amahirwe akomeza no mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero. 

Akigera mu mwiherero yavuze ko ari ibintu byamutunguye cyane ndetse akomeza kwiyegereza abandi cyane atangira kumenyerana n’abandi bakobwa batandukanye. Ku nshuti ze za hafi cyane yavuze ko abakobwa yisanzuragaho cyane ari Akariza Amanda na Ishimwe Sonia. 

Ku bijyanye no kuba hari abavuga ko kujya mu mashusho y’indirimbo atari indangagaciro yagize ati "Ikibi ni ukubikora utazi icyo ugamije utazi intego wihaye ariko iyo ubikoze uzi neza ko ari akazi, kandi nyuma y'akazi ukihesha agaciro, ukagumana icyubahiro cyawe wihaye ibintu byose bigenda neza’’.


Kayirebwa Marie Paul yatangaje ko atazongera kujya mu mashushu y'abahanzi

Yagiriye inama abakobwa bagenzi be ababwira ko buri wese yagakwiriye gukora akazi yivumvamo agakora ibintu kuko abikunda atiganye abandi. Ku bijyanye no kujya mu mashusho y’indirimbo yavuze ko kujya mu mashusho y’indirimbo byari akazi yakoraga kugira ngo abone amafaranga yo kwifashisha ariko ubu yabonye ubufasha (support) bityo ko kuri ubu bitakunda kubera inshingano zitandukanye afite zishobora kumwinjiriza kuruta uko indirimbo zamwinjiriza.

Yavuze ko agiye kwita ku mushinga we kandi yiteguye kuwukora neza cyane. Icyakora yatangaje kujya mu mashusho y'indirimbo ari ibintu yakuze akunda kandi abonye umwanya yakongera akabikora. Zimwe mu ndirimbo yagiye agaragaramo twavugamo nka; We Don’t care ya Meddy, Rj The Dj na Rayvanny bo muri Tanzania, Ikinyafu ya Bruce Melody na Kenny sol, Solo ya Nel Ngabo na Niko yaje y’umuhanzi Chris Hart.


Yagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melody


Yagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'We don't care' ya Rj The Dj ft Meddy na Rayvany


Yagaragaye mu mashusho 'Niko yaje' ya Chris Hart


Yagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Solo' ya Nel Ngabo


Miss Marie Paul yavuze ko atazongera kugaragara mu mashusho y'indirimbo


Kayirebwa Marie Paul yabaye Miss Popularity ahembwa 1,800,000 Frw na MTN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND