Ikinyamakuru kitwa 'Vaticannes.va' gitangaza amakuru abera imbere mu buyobozi kwa Papa cyanditse ko imishahara y'abo bakaridinali yagabanyijweho 10%, abayobozi b'inzego zitandukanye yagabanyijweho 8% abo barimo abanditsi (Secretaries) naho abalayiki yagabanyijweho 3%.

Abakristu ntibagiterana ari benshi ngo haboneke amaturo yo gutunga abayobozi i Vatican
Iki cyemezo cyafashwe na Papa Francis hamwe n'abo bafatanya kuyobora. Bongeyeho ko uburyo bwari busanzwe bwo kongera imishahara buzongera kubahirizwa mu 2023. Papa Francis nyifuza ko abakozi bagirwaho ingaruka n'ubukene ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kugabanya ayo bahembwa aho kubahagarika. Leta ya Vatican ivuga ko kuva Coronavirus yakwaduka, uburyo bwo gukusanya inkunga, amaturo n'ibindi byazaga i Vatican bwahagaritswe ndetse ubukungu bw'iyo Leta bukaba butifashe neza.