RFL
Kigali

Habura amasaha 72, Minisiteri ya Siporo yahagaritse Amatora ya FRVB

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/03/2021 17:42
0


Minisiteri ya Siporo mu Rwanda 'MINISPORTS' yamaze gusohora itangazo risubika amatora ya komite y'Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball 'FRVB' yari ateganyijwe mu minsi itatu iri imbere.



Muri iri tangazo, Minisports yavuze ko impamvu yasubitse aya matora ari uko nta mategeko ayagenga bafite, bakwiye kubanza kwicarana bagashyiraho aya mategeko bakabona gukomorerwa.

Iki cyemezo Minisports igifashe nyuma y'inama yagiranye n'abayobozi b'iri shyirahamwe igamije kurebera hamwe ibijyanye n'aya matora ndetse n'amategeko ayagenga basanga harimo ibihanga byinshi.

FRVB yiteguraga gutora komite nshya tariki ya 27 Werurwe 2021, ndetse ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba byari bicogoye kubahatanira kuyobora iri shyirahamwe.

Itangazo rya MINISPORTS risubika amatora ya FRVB:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND