RFL
Kigali

Injyana Akaliza Amanda wabaye igisonga yaririmbiyemo ‘Rwanda Nziza’ yakozwe mu masaha 24

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2021 12:55
0


Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yatangaje ko injyana y’indirimbo yaririmbye mu gace ko kwerekana impano muri iri rushanwa yakozwe na Producer Dany Beats uri mu bagezweho muri iki gihe.



Akaliza yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima buri wese wagize uruhare kugira ngo yegukana ikamba ry’igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2021.

Avuga ko bari mu mwiherero (Boot Camp) mu gace ko kwerekana impano yifashishije Producer Danny Beats amukorera injyana nshya ayifashisha aririmba asubiramo indirimbo ‘Rwanda Nziza’ y’umuhanzi Mike Kayihura uherutse guserukira u Rwanda muri Prix Decouvertes RFI.

Indirimbo ‘Rwanda Niza’ Mike Kayihura yayikoranye n’itsinda ry’abanyamuziki rya Symphony Band. Yasohotse tariki 10 Gicurasi 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 24. 

Akaliza Amanda wari ufite nimero 01 mu irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko igitangaje ari uko Dany Beats yakoze iyi njyana mu masaha 24 gusa. Ati “Igitangaje ni uko Dany Beats yakoze iyi njyana mu gihe cy’amasaha 24. Warakoze cyane.”

Uyu mukobwa yize ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza ya Wagner College muri Amerika.

Akaliza ni umwe mu bakobwa 37 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda bazavamo 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda aza no kubasha kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere.

Yize muri Uganda, u Rwanda, Zimbabwe no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umunyamideli wabigize umwuga unabarizwa muri imwe muri kompanyi zikorera mu Mujyi wa New York muri Amerika.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RWANDA NZIZA" MIKE KAYIHURA YAKORANYE NA SYMPHONY BAND

Ni umukobwa ufite imitekerereze yihariye, ukunda kuvumbura ibishya no gutemberera ahantu hatandukanye.

Aherutse kubwira INYARWANDA ko yize ari umuhanga, binagaragazwa n’amasomo yagiye atsinze. Kandi ko yakuze akunda kuba umunyamategeko ariko ageze muri Kaminuza yarahinduye atangira kwiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu.

Akaliza avuga ko amaze gusohora indirimbo ebyiri ziri kuri Soundcloud no kuri Apple Music. Indirimbo ya mbere yitwa ‘Nobody’s fool’ yayanditse mu myaka ibiri ishize. Ishishikariza abantu kurwanira agaciro kabo ntibemera ko basuzugurwa n’abandi. Bakarushaho kwimenya.

Ni indirimbo kandi avuga ko inakomeza ku buzima bw’urukundo yanyuzemo. Yavuzemo ukuntu hari igihe umuntu aba mu rukundo ariko ntiyumve afite agaciro akwiye, igihe kimwe yamara kuva mu rukundo akumva ko yari umuntu w’agaciro kanini.

Ati “Ugasanga ari umuntu mwiza w’umuhanga. Igihe rero kiba gikenewe kugira ube umugore ushaka kuba we. Atari uko ufite umugabo, ahubwo kuko uri umugore w’igitangaza. Iravuga ku kuba umugore w’agaciro no kumva ko ushoboye.”

Akaliza Amanda yatangaje ko injyana y’indirimbo ‘Rwanda Nziza’ ya Mike Kayihura yaririmbye asubiramo yakozwe mu masaha 24Akaliza wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yashimye Producer Dany Beats wamukoreye injyana yamutambukije mu gace ko kuririmbaUyu mukobwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa yahatanye n’abarimo Umutoniwase Sandrine [Ni we watsinze], Ingabire Grace [Miss Rwanda 2021] mu gace ko kugaragaza impano

KANDA KU MUNOTA WA 3:50' UGEZE KU MUNOTA 05: 40' UREBE AKALIZA AMANDA ARIRIMBA 'RWANDA NZIZA'

">










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND