Davis D umaze kumenyerwa nka Shine Boy indirimbo ye yitwa 'Dede' imaze umwaka urengaho gato igiye hanze ikaba yararebwe n’abarenga miliyoni imwe kuri Youtube, iri ku rutonde rw’indirimbo 360 z’abahanzi bakunzwe muri Afurika kuri BBC Radio.
Icyishaka David benshi
bazi nka Davis D akaba yaramaze kongeraho Shine Boy ari gukora kuri album yitwa ’’Afro
killer’’. Aganira na InyaRwanda, yavuze ko yashimishijwe no kuba indirimbo ikunzwe kuri Radiyo mpuzamahanga. Ati: ’’Byanshimishije cyane kuba Dede iri mu
ndirimbo 360 zikunzwe muri Afurika wabonye ko abahanzi b’ibyamamare muri
Afurika harimo indirimbo zabo rero kuba turi kumwe nabo ku rutonde ni intambwe
kandi bigaragaza ko umuntu aba yakoze’’.
Davis D wizihije isabukuru
y’amavuko kuri uyu wa 23 Werurwe, yavuze ko isabukuru ye yayishimanye n’umuryango we birinda Coronavirus. Indirimbo ze
zikunze kunyura ku bitangazamakuru bikomeye nka Trace Tv na BBC aho yanagiye
atanga ibiganiro mu bihe bitandukanye.
Yaciye amarenga ko ari mu biganiro n’ibyamamare
bishobora kuzavamo indirimbo 'Collabo'
Davis D ku rutonde rw'indirimbo 360 zikunzwe cyane kuri BBC Radio
Davis D yasobanuye ko hari abahanzi bafite amazina mu muziki wa Afurika bari mu biganiro kandi nibicamo abakunzi ba muzika nyarwanda bazabona indirimbo. Yirinze kubatangaza mbere y’igihe.
Davis D aricinya icyara kuba indirimbo ye ikunzwe kuri BBC Radio
Reba Dede iri kubica bigacika kuri BBC
BBC Radio 1Xtra yatangiye
ku itariki 16 Nyakanga mu 2002. Ni ishami rya BBC ikaba ikorera mu bwami bw’u Bwongereza.
Iryo shami rikina umuziki ugezweho (Urban contemporary and Black music) w’abahanzi
b’Afurika. Ni radiyo abafite ifatabuguzi rya Freesat bashobora kumva bakoresheje
insakazamashusho zabo (Tvs), ndetse inumvikanira kuri SKY UK.
Davis D asobanura ko
bitewe n’intangiriro yagize n'aho ageze, afite icyizere ko mu myaka itanu iri
imbere muzika ye izaba iri ku rwego mpuzamahanga. Ubwo yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo 'Bon', benshi mu bakunzi be batangaje ko aya mashusho ari ku rwego mpuzamahanga. Mu rugo ubwo yizihizaga
isabukuru ye y'amavuko kuri uyu wa Kabiri, Davis D yarimo yumva indirimbo ze ‘’Bon’’ na "Pose’’ amaze iminsi ateguza ko ariyo
izasohoka.
TANGA IGITECYEREZO