RFL
Kigali

Batangiye babaseka none basarura agatubutse muri filime zisekeje

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/03/2021 13:01
2


Mbere ya 2001-2002 mu Rwanda biragoye kuba wavuga ko hari abasetsa abantu binyuze mu mashusho (Comedy). Abarimo Kanyombya n’itsinda bari kumwe bibuka neza ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabasabye kureba icyo bakora mu kwiteza imbere. Bahisemo gukina filime zisekeje (Urwenya rukinnye).



Filime ni amashusho y’inkuru (Story) afashwe na Camera yerekanywa asa n’agenda (Moving images). Ubundi abahanga basobanura ko videwo ari amafoto menshi ateranyije agenda (Moving images). Enclopedie Britanicca isobanura ko filime ishobora kwitwa “Motion picture cyangwa se movie’’.

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli wahawe izina rya Kanyombya ubwo yatangiraga urugendo rwo gukina muri filime n'ubwo itagikinwa, yabwiye InyaRwanda ko ubwo baganiraga na Perezida Kagame yabasabye gushaka icyo bakora (urubyiruko rwabohoye igihugu), we na bagenzi be bahita batangira gukina filime zisekeje. 

Bigitangira abantu ntibabanje kubyiyumvisha ariko Kanyombya we yakuriye mu muryango uhoramo ibyishimo yari azi ibyo arimo. Yatangiye gukina filime ari kumwe na Murumuna we Kanuma [Nawe wabaye umusirikare] witabye Imana. Kuri ubu yishimira urwego filime zisekeje zigezeho. Ati:’’Urabona ko twaharuriye inzira abakiri bato, uribuka ko abanyarwanda barebaga filime zo muri Nigeria, Uganda, Tanzania no mu Burayi none ubu basigaye bareba izakinnwe n’abanyarwanda’’.


Kanyombya avuga ko iyo arebye abona ahazaza ari heza ha filime zisekeje. Filime yamuzamuriye izina akabikuramo amafaranga yitwa ’’Haranira Kubaho’’. Kanyombya ni umwe mu bakoreshwa n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi aho ashyirwa ku byapa akamamaza ibyo bakora ndetse anagaragara mu mashusho ya Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) aho aba ashishikariza abantu kwirinda Coronavirus, bakoresha uburyo bwo kwishyurana bw’ikoranabuhanga.

Benimana Ramadhan


Uyu akina muri filime itambuka kuri YouTube yitwa 'Bamenya Series'

Aganira na Isibo Tv yigeze kuvuga ko batangiye bamwe mu bakinaga filime zisanzwe zitari izo gusetsa babafata nk’ababuze icyo bakora. Kuri ubu Bamenya arahagarara agahamya ko ari mu bakinnyi basarura agatubutse muri uwo mwuga wo gusetsa. Iyo unyarukiye i Gikondo aho atuye harazwi ndetse aba mu nzu igeretse (Etage) kenshi ni naho bakunze gukinira. 

Bamenya yamamariza ibigo by’itumanaho kandi ni umwe mu bahenze mu gihe ushaka kumushyira ku cyapa cyamamaza ibikorwa byawe. Ati:’’Twe twatangiye gukina dusetsa abantu kuko abanyarwanda bahuye na byinshi bibabaza ku buryo bakeneye guseka’’. Bamenya yigeze gukina yinyariye agamije gusetsa abantu. Usibye kuba yamamariza ibigo anafite shene ye iri mu zinjiza menshi.

Niyitegeka Gratien (Papa Sava)


Papa Sava wanamamaye nka Seburikoko bitewe na filime yitwa iryo zina yamwubakiye amateka, avuga ko gukina basetsa abantu ari byo bahisemo nyuma yo kubona ko ibintu bisanzwe bitashituraga ababakurikira. Uyu ni umwe mu bakinnyi ba filime zisekeje bakunzwe ndetse ari mu binjiza agatubutse. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa InyaRwanda yigeze kuvuga ko byanze bikunze iyo ukwezi gushize atabura kwinjiza nibura ibihumbi 800 ku kwezi. Kuri ubu agaragara ku byapa bya MTN ndetse anakina mu matangazo (publicity) yamamaza menshi. Shene ye ya YouTube 'Papa Sava' iri mu zinjiza menshi mu Rwanda.

Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge


Clapton Kibonge agitangira gusetsa bamwe ntibabyiyumvishaga nyamara uko iminsi yagiye ishira abakunda urwenya baramukunze ndetse aramamara. Akina muri filime zitandukanye ariko we afite iyi yise ’’Umuturanyi’’. Ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi ndetse agaragara ku byapa bya MTN Rwanda.

Mustafa Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati


Ndimbati yagiye akora udukoryo muri filime akinamo ya City Maid tugasakara. Byaje kumukururira igikundiro benshi bamuhanga amaso baramukurikira ibyo akinnye byose bigasetsa abamukunda. Usibye kuba akina muri filime zitandukanye akunze kuba agaragara yamamaza ibikorwa bitandukanye byaba ibya Leta n’ibigo by’ubucuruzi.  Mu minsi ishize yari mu bakinnyi bake batoranyijwe gukina muri filime yateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Zacu Tv. 

Aba bakinnyi tuvuze hejuru ni abatangiye bakina basetsa nyamara abantu babanza kubikeresa biza kurangira bamamaye ndetse birabatunze kandi bamwe mu bo twavuze batangiye kwihangira imirimo aho bakoresha abatari bake. Aba bakinnyi no ku mbuga nkoranyambaga iyo urebye usanga bakurikirwa cyane ndetse barazikoresha mu kwamamaza nabyo bikaba biri mu bibahesha agatubutse. Muri iyi nkuru twavuze abakina filime zisekeje banditse izina ntitwigeze tuvuga abaseta (Comedians).








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick3 years ago
    Mwibagiwemo icyitwa Inkirigito
  • Hirwa3 years ago
    Imana yakire mubayo Let Makufuli kuko yarurugero mukubana neza kuribenshi🙏





Inyarwanda BACKGROUND