Bruce Melodie ati "Kuki mudashaka ko mvuga ko ndi uwa danger kandi njye mbizi ko ndi uwa danje." Kuri ubu uyu muhanzi akomeje gushimangira ko ari umuhanzi 'urenze' nk'uko akunze kubivuga bamwe bakavuga ko ari 'kwikina'.

Bruce Melodie arakunzwe mu Bwongereza na Mohamed Salah aramuzi
Akenshi usanga abantu bavuga byagera ku bikorwa bagaceceka. Umuziki wo mu Majyaruguru y’Afurika mu gihugu cya Nigeria ugeze ku rwego isi yose iwuzi. Davido, Wiz Kid na Burna Boyz ni bamwe mu bakunzwe cyane. Birashoboka cyane ko mu minsi micye umuziki w’u Rwanda nawo uzaba ufite isura nshya benshi batekerezaga binyuze mu bahanzi b'abanyarwanda barimo n’umugabo ukiri muto Bruce Melodie.
Bruce Melodie Imana yongeye kumuha ubundi buryo budasanzwe bwo kugaruka ku gasongera k'umuziki nyarwanda aho byagaragaye ko no mu Bwongereza akunzwe!. Ku rukuta rwa Instagram rw’ikipe iri muri eshanu zikunzwe ku isi ya Liverpool bashyizeho amashusho y’amasegonda 14 amaze kurebwa n'abagiye kugera kuri miliyoni eshatu.
Iyi videwo imazeho iminsi itatu, ikaba igaragaramo umwe mu baherwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru unakinira iyi kipe, Muhamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri arimo akora siporo yiyumvira indirimbo 'Fresh' ya Bruce Melodie. Ni igikorwa gikomeye kumva umunyarwanda wazamutse ku rwego rugera aho bumva indirimbo ye iri no mu kinyarwanda.
Bruce Melodie ari mu bahanzi bakomeje kugeza muzika nyarwanda i mahanga
Umuhanzi Bruce Melodie akimara kubona indirimbo ye yashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa Liverpool ubwo abakinnyi b'iyi kipe barimo Mohamed Salah bakoraga siporo, yabyiniye ku rukoma ashimira byimazeyo iyi kipe, ati "Mwakoze cyane gukina indirimbo yanjye".
Iyi video imaze gutangwaho ibitekerezo hafi ibihumbi bitanu. Abakunzi b’umuziki w’u Rwanda bagaragaje ko bishimiye ikipe ya Liverpool by’umwihariko kuba bakinnye indirimbo y’umunyarwanda. Iki ni igikorwa kiri ku rwego mpuzamahanga gikwiye gutera abahanzi b’umuziki nyarwanda ko byose bishoboka kandi ko hari icyizere.
Si ubwa mbere indirimbo y'umuhanzi nyarwanda ikunzwe n'umukinnyi w'icyamamare ku Isi kuko mu gihe gishize, umunya-Senegal Sadio Mane nawe ukinira Liverpool yigeze kwerekana ko akunda cyane indirimbo nyarwanda aho icyo gihe yafashe indirimbo 'Slowly' ya Meddy akayishyira kuri Story ya Instagram.
Kuri iyi nshuro byarenze urwego rwo gukundwa n'icyamamare ku giti cye, ubu noneho bikaba byatumbagiye aho ikipe ikomeye ku Isi ya Liverpool yakoresheje indirimbo y'umuhanzi nyarwanda ubwo abakinnyi bayo bakoraga siporo. Impamvu biri ku rundi rwego n'uko abafana urumbirajana b'iyi kipe babashije kuyumva.

Mohamed Salah wiyumvira Bruce Melodie mu bihe by'imyitozo
Muhamed Salah ubwo yakoraga siporo yumva indirimbo ya Bruce Melodie
Bruce Melodie yashimiye cyane ikipe ya Liverpool
KANDA HANO UREBE MOHAMED SALEH YIYUMVIRA INDIRIMBO YA BRUCE MELODIE