RFL
Kigali

Mozambique yageze mu Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/03/2021 19:04
0


Ikipe y'igihugu ya Mozambique yamaze kugera mu Rwanda aho igomba gutegereza umukino izahuramo n'Amavubi.



Mozambique iri ku mwanya wa 2 mu itsinda F ifite amanota 5 ishaka gusarura amanota ku Amavubi, bikayongerera inzira n'icyizere biyerekeza mu mikino y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroun. 

Kuri uyu mugoroba tariki 22 Werurwe, ni bwo ikipe y'igihugu ya Mozambique yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe.


Mozambique yatsinze u Rwanda mu mukino ubanza, yazanye abakinnyi 21 igomba gutegereza abandi bakiri hanze. Iyi kipe ikaba izacumbika kuri hoteri Lemigo.

Umukino wa Amavubi na Mozambique uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021 ubere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, utangire ku isaha ya saa cyenda (15:00 pm) za Kigali.


Abakinnyi babanje gutegereza ngo bapimwe


Ubwo indege yururukaga


Abakinnyi babanje gupimwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND