RFL
Kigali

Abakobwa 11 bishimanye mu buriri na Diamond Platnumz kuva yakwamamara-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/03/2021 6:48
2


Diamond yavukiye mu gace kitwa Tandale i Kindondoni muri Dar es Salaam ku ya 2 Ukwakira mu 1989. Yavukiye mu buzima bubi arerwa na nyina ariko yakoze ibishoboka byose ahindura amateka ye ku buryo abayeho mu buzima bw’iraha. Umukobwa wese mwiza yifuza ntamurara.



Mu 2007 ni bwo yakoze indirimbo ye ya mbere. Yagiranye amasezerano na Chizo Mapene yo gukorana ariko nta musaruro byatanze. Nyuma yahuye na Msafiri Peter wiyita Papa Misifa bagirana amasezerano y’imikorere, ari nabwo mu 2009 yabashije gukora indirimbo. Bakoze indirimbo yitwa ’’Nenda kamwambie’’ ikaba ishingiye ku nkuru y’umukobwa wamutaye kubera ubukene. 

Yakomeje gukora izirimo: ’’Nitarajea, Mbagala, Mawazo n’izindi zabashije kumuha izina mu bandi bahanzi barimo Alikiba wari warigaruriye Bongo Music. Indirimbo yakoranye na Davido mu 2013 ‘’Number one remix’’ ni yo yamuhaye igikundiro muri Afurika yo mu Burengerazuba. Yashinze WCB yinjizamo: Rayvanny, Harmonize, Queen Dalreen, Mbosso, Lava Lava, Rich Mavoko, na Zuchu wayinjiyemo vuba. 

Bamwe mu bo yafashije barakuze na bo bashinga inzu zabo aha harimo Harmonize washinze Konde Gang na Rayvanny uherutse gutangiza NLM. Mu 2016 Diamond Platnumz yari afite miliyoni $4. Kumutumira imbere mu gihugu mu gitaramo kimwe ni miliyoni Sh5. Forbes magazine yerekana ko mu 2021 Diamond Platnumz atunze miliyoni $7.

Abakobwa 11 bakundanye ndetse bakanabyarana

1.Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006 bahuriye kuri Facebook barakundana ariko umubyeyi w’uwo mukobwa ntiyashakaga ko bakundana. Bamaranye imyaka ine kuva mu 2010-2014. Batandukanye baniteguraga gukora ubukwe.


2. Zari Hassan (The lady boss)

Mu Ukuboza mu 2014 Zari yinjiye mu rukundo na Diamond Platnumz amwizeza ubuzima bw’iraha ndetse Zari yanemeye ko azigisha Diamond Platnumz ibyo mu buriri. Mu 2015 babyaranye Tiffah, mu 2016 babyarana Nillan.


3. Hamisa Mobetto amaze kugaragara mu mashusho ya ‘’Salome’’ ya Diamond Platnumz na Rayvanny. Nyuma batangiye gukundana (Diamond na Hamisa). Banabyaranye umwana witwa Deedaylan Abdul Naseeb.


4.Dillish Mathews yakundanye na Diamond Platnumz ndetse bigeze kumarana igihe i Zanzibar.


5.Jokate Mwangelo yakundanye na Diamond Platnumz ariko akanakundana mu ibanga na Alikiba.


6.Vera Sidika yakundanye na Diamond Platnumz


7.Vixen Hawa yakundanye na Diamond Platnumz ndetse banabyaranye umwana n'ubwo Diamond Platnumz yanze kubyemera.


8. Huddah Monroe yakanyujijeho na Diamond Platnumz


9.Jacqueline Wolper ni umukinnyi wa filime wakanyujijeho na Diamond Platnumz ndetse yanakundaga Alikiba.


10.Jesca Honey ni umurundikazi banabyaranye impanga ariko Diamond Platnumz yanze kubemera. Uyu mukobwa bamenyanye mu 2013 ubwo yari agiye gukorerayo ibitaramo.


11. Tanasha Donna yakanyujijeho na Diamond Platnumz babyaranye umwana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yanga3 years ago
    Ubu nta munyakigali mwibagiwe ra?!?!
  • Vital Ngirabatware3 years ago
    Nimuduhe amafoto yabana bavyaranye numurundikazi jesca honey





Inyarwanda BACKGROUND