RFL
Kigali

Umutesi Lea watewe ingabo mu bitugu n’abarimo Alikiba na Weasel agataha amara masa muri Miss Rwanda 2021 yambitswe ikamba n’umuryango we-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/03/2021 15:36
0


Umutesi Lea wari uri muri 20 bavuyemo uwabaye Miss Rwanda 2021, yatashye amara masa, gusa ‘Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize’. Nyuma y'uko Ingabire Grace atwaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, umuryango wa Umutesi Lea n’inshuti ze bamwambitse ikamba ryabo nk'uko amafoto abigaragaza ndetse bigaragara ko bamufata nka Miss.



Mu ntangiriro z’iri rushanwa Umutesi Lea yagiye ashyigikirwa n’abahanzi bakomeye cyane muri Afurika ndetse yari umwe mu bafitiwe icyizere n’abakunzi batandukanye nk'uko irushanwa riba rimeze. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Umutesi Lea yavuze ko yari yizeye ikamba kandi ko ibyo basabaga byose abyujuje.

                                     

Umutesi Lea yari umukobwa uhagarariye Intara y’Amajyaruguru yari yambaye Nimero 27 ari nayo yamurangaga. Uyu mukobwa yavuyemo rugikubita kuko no mu bakobwa 10 ba mbere atabashije kubageramo ubwo batangazwaga abagomba kuvamo Nyampinga 2021.

Mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku itariki 21 Werurwe 2021, ubwo Umutesi Lea yageraga mu muryango we mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze aho asanzwe abana n'umuryango we, yatunguwe no gusanga umuryango we, inshuti ze n’abavandimwe bamwiteguye, banateguye ikamba, ibyapa byanditseho Miss Rwanda 2021. 

Reba mu mafoto uko byari bimeze


Bati "Urakaza neza Miss wacu"


Umutesi Lea yari ashyigikiwe n'ibyamamare muri Miss Rwanda 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND