RFL
Kigali

Ni we utwaye ikamba yaraminuje anakuze mu myaka: Uduhigo twakuweho na Ingabire Grace Miss Rwanda 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2021 13:03
1


Tariki 20 Werurwe 2021, ntisanzwe mu buzima bwa Ingabire Grace wambitswe ikamba rya Miss Rwanda. Izaba iy’amateka azamuherekeza mu rugendo rwe rw’ubuzima, icyo azavuga, icyo azandika n’ibindi bizasamirwa hejuru.



Ubuzima bwahindutse koko! Konti ye ya Instagram yakuze nk’igihumyo. Yageze mu bakobwa 10 bavuye Nyampinga w’u Rwanda, akurikirwa n’abantu ibihumbi bitatu, batangaza ko yegukanye agejeje ibihumbi bitandatu none ubu amaze kurenza ibihumbi icumi bimukurikira.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu, yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima abamushyigikiye abizeza kutazabatenguha, ahindura ifoto imuranga anashyiraho ko ari we Miss Rwanda 2021.

Ingabire Grace yaciye agahigo ko ari we mukobwa wa mbere wegukanye ikamba afite imyaka myinshi ndetse afite n’amashuri menshi.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, umukobwa witwa Ingabire Grace wari ufite nimero 07 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yahigitse bagenzi be 19 yambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 asimbura Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020.

Yagaragiwe n’ibisonga bibiri Akaliza Amanda [Nimero 01] wabaye igisonga cya mbere na Umutoni Witness [Nimero 28] wabaye igisonga cya kabiri.

Nyuma yo kwegukana rya Miss Rwanda, Ingabire Grace w’imyaka 25 y’amavuko, yavuze “Ndishimye cyane! Ntabwo nari mbyiteze.”

Uyu mukobwa yahawe ibihembo bitandukanye birimo Telelivizyo ya inch 55 yatanzwe na Star Times; azajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi, yahawe imodoka ya miliyoni 38 Frw n’ibindi.

Miss Ingabire afite umushinga wo guteza imbere amasomo yo kubyina, gushyiraho inzu z’iyi myidagaduro n’izo kunguraniramo ibitekerezo kugira ngo azamure imyigire ishingiye ku bushobozi kuko amasomo nk’aya yuzuzanya n’uburezi busanzwe. Ibi yemeza ko bizatuma abana barushaho gufungura ibitekerezo no kwigaragaza.

Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yabonye umusimbura, Ingabire Grace Miss Rwanda 2021

Ingabire Grace wari ufite nimero No.7 mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology.

Muri Gicurasi 2019, ni bwo yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na 'Phyilosopy' ndetse na 'Psychology'.

Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls’ Academy (A’level).

Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Uyu mukobwa yabonye izuba tariki 11 Ugushyingo 1995, bivuze ko agejeje imyaka 25. Byatumye aba Nyampinga wa mbere u Rwanda ufite imyaka irenze iy’abandi bamubanjirije kandi anafite impamyabumenyi ya Kaminuza.

Miss Rwanda 2021 yabaye iy’impinduka. Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri rushanwa mu Ukuboza 2020, Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspirationa Back Up yatangaje ko bongereye imyaka, bakuramo kureba indeshyo kugira ngo bajyanishe n’amarushanwa mpuzamahanga.

Ati ““Twasanze hari abakobwa batabashaga kwitabira irushanwa bitewe n’imyaka fatizo yari iriho, kandi twasanze mu marushanwa mpuzamahanga hari abafatira kuva ku myaka 16 kugera kuri 28. Twatekereje gufungura kugira ngo abagiraga imbogamizi barengeje imyaka bisange.”

Akomeza ati “Mu marushanwa mpuzamahanga habagamo icyo kintu cyo kuvuga ngo uhagarariye igihugu agomba kuba arengeje cm 170 arikoa henshi byavuyeho natwe icyatumaga tubikoa ni ukugira ngo duhuze n’ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga.”

Icyo gihe, kandi Miss Nimwiza yavuze ko umukobwa uzitabira Miss Rwanda agomba kuba afite ubuzima bwiza.

Ati “Ntabwo tumutegetse ngo agire BMI ingana gutya kuko BMI igira ikigero fatizo kigaragaza ko ufite ubuzima bwiza, iyo uyigiye hejuru uba ufite ikibazo, iyo uyigiye mu nsi uba ufite ikibazo. Umuntu ashobora kuba afite ibipimo bya BMI bigaragaza ko ari muzima adafite cm170, ashobora kuba afite ibiro 60 cyangwa se 50”

Kuva mu 2009 kugera mu 2020, hamaze gutangwa amakamba 70 ku bakobwa 57. Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, yegukanye ikamba afite imyaka 18 y’amavuko ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima.

Uyu mukobwa wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo yareshyaga na 1.76. Yanegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic].

Miss Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda tariki 01 Nzeri 2021. Uyu mukobwa yatowe afite imyaka 20 y’amavuko, yiga mu Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST). Yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Tariki 22 Ukuboza 2014, ni bwo Akiwacu Colombe ubarizwa mu Bufaransa muri iki gihe yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2014.

Uyu mukobwa yari afite imyaka 20 y’amavuko areshya na 1.75 m, akaba yari ahagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Tariki 22 Gashyantare 2015, ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryegukanwe na Kundwa Doriane wari ufite imyaka 19 y’amavuko aresha na 1,74m. Yari akiri umunyeshuri muri Glory Secondary School, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Mutesi Jolly yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 afite imyaka 19 y’amavuko aresha na 1,75 m, akaba yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Ni mu birori byabaye tariki 27 Gashyantare 2016.

Yari yarasoje amashuri yisumbuye muri King David Academy mu

Mu 2017, ikamba rya Miss Rwanda ryambitswe Iradukunda Elsa wari ufite imyaka 19 y’amavuko aresha na 1,76 m. Uyu mukobwa wari ufite ibiro 50 yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari yarasoje amasomo ye muri King David Academy mu Ishami ry’amateka, ubukungu n’ubuvanganzo.

Tariki 24 Gashyantare 2018, Iradukunda Liliane yambitswe rya Miss Rwanda afite imyaka 18 y’amavuko aresha na 1,70 m afite ibiro 57’. Yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba.

Tariki 26 Mutarama 2019, Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Uyu mukobwa wari ufite imyaka 19 y’amavuko yareshyaga na 1,70 m. Ibirori byabereye muri Intare Conference Arena.

Tariki 22 Gashyantare 2020, Nishimwe Naomie yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020. Uyu mukobwa wari ufite imyaka 21 y’amavuko, yarangije amasomo ye mu ishuri rya Glory Secondary School mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG). Yari ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Ingabire Grace ni we Nyampinga wa 10 u Rwanda rugize. Arakuze mu myaka, ndetse afite amashuri menshi kurusha bagenzi be (Igihe batorwaga).

Ibi byareberwa mu ndorerwamu y’uko ibyagenderwagaho mu guhitamo Miss Rwanda byahindutse.

Nishimwe Naomie ni we wari waregukanye ikamba rya Miss Rwanda ari mukuru mu myaka none yasimbuwe na Ingabire Grace

Ingabire Grace yacyebutse yitegereza Nishime Naomie asimbuye ati "Urakoze."

Uhereye ibumoso: Akaliza Amanda [Igisonga cya mbere], Ingabire Grace Miss Rwanda 2021 na Umutoni Witness [Igisonga cya kabiri]

Miss Ingabire Grace yahembwe imodoka ya miliyoni 38 Frw yatanzwe na Hyundai

Musana Teta Hense yegukanye ikamba rya 'Most Innovative Project' rya miliyoni 6 Frw

Kayirebwa Marie Paul yegukanye ikamba rya 'Miss Popularity' ahembwa na Sosiyete ya MTN

Ishimwe Sonia yegukanye ikamba rya 'Miss Heritage'

Umutoniwase Sandrine yegukanye ikamba rya 'Talent Winner'

Uwase Phiona yegukanye ikamba rya 'Miss Photogenic'

Gaju Evelyne yegukanye ikamba rya Miss Congeniality ahembwa na PetersBakers

Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere yambitswe ikamba na Umwiza Phiona asimbuye

Umutoni Witness yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chances lunah3 years ago
    Rien





Inyarwanda BACKGROUND